Umuhanzi akenshi yumva yishimira kwisunga Label izamufasha byose, imvune ze zikagabanuka, ibi ni byiza cyane kuko uhita utangira kumenyekana kurusha uko wari kubyigezaho, gusa usanga hari byinshi bubahiriza cyangwa bakora byazababyarira ingaruka mbi igihe bamaze gutandukana n'inzu zibafasha (Labels).
Aha reka twirinde gutunga urutoki umuhanzi uyu n'uyu, Oya, ababa muri Label ni benshi cyan barimo ababarizwa muri 'Kina Music', 'The Mane', 'Incredible', 'Boss Papa' ya Alain Mukurarinda,'1K Entertainment' n'izindi. Aba bahanzi bose usanga abenshi baba baboshywe n'ingoyi batazi ko izababera imbogamizi mu gihe batangiye kwiyitaho ubwabo mu bijyanye na muzika.
Amalon umwe mu babarizwa muri 1K Entertainment
Mu Kinyarwanda cyiza iyo bavuze 'Ingoyi" bisobanura umugozi, wajya mu kinyarwanda cya giseseka uganira n'abantu, ushobora kuvuga uti 'ingoyi iziritse umuntu" aha biba bivuze ko ari nk'inzitizi, imbogamizi biba biri ku muntu, ashobora kuba abizi cyangwa atabizi. Abahanzi baba muri Label rero baba bafite ingoyi ibaziritse bakabimenya neza batakibarizwamo ibyuya bitangiye kubira, yewe buriya ntihabura n'ugira ati "iyo mbimenya"
Davis D umuhanzi ubarizwa muri 'Incredible'
Zimwe mu nzitizi abahanzi baba muri Label bahura nazo bakagombye gukemura.
1.Kwisanzura n'itangazamakuru, akamenyana nabo
Umuhanzi uba muri Label akenshi ntajya yivugira uko yiyumva n'ubo abona ahazaza he ha muzika, biragorana cyane ngo atange amakuru y'ibitagenda neza kuri we, niba abona ibyo agombwa kugira ngo atere imbere aba 'aruca akarumira'. Nyamara niba uba muri Label uba ugomba kuvugana cyane n'abateza muzika yawe imbere ntusinzire ngo ukureberera inyungu azakuvugira byose kuko ntiyakuvugira nabi cyangwa avuge imbogamizi ufite.
Buri gihe baba bavuga ko uhagaze neza byose ubibona mbese wasubijwe. Ese koko biba ari byo? Iyo Label ikurekuye ubibona ute?. Ikigaragara kenshi ni uko urekuwe na Label asubira inyuma kuko abakora itangazamakuru bisa nk'aho nabo bakubuze dore ko muba mutaranavuganaga byose byari bifitwe mu nshingano n'ababishinzwe.
2.Mu gushaka amasokoÂ
Iyi ngingo muyumve neza, umuhanzi kwishakira amasoko biragorana cyane, nibyo ni ngombwa ko ukureberera inyuma ayagushakira, ariko byakabaye byiza umuhanzi ajyana n'umufasha mu bya muzika kuganira ibyerekeye amasoko azaririmbamo, icyo gihe hanabaho kumenyana neza hagati y'utanga isoko n'umuhanzi nyir'ubwite, ibi bikugirira akamaro iyo umaze gutandukana na Label nawe uba ufite ubushobozi bwo kuvugana nabo.
3.Gukorana indirimbo n'abandi bahanzi
Umuhanzi wundi ushaka gukorana indirimbo n'uba muri Label, bisaba ko abanza kuvugana n'abamukuriye, aha kandi habaho ubwumvikane bashobora guhenda umuhanzi ugushaka kandi nawe hari urwego yakugeza, iyo umaze gutandukana na Label rero ugana ba bandi bakwatse ubufasha bwo gukorana indirimbo, ugasanga nabo barakwangiye kuko bagufata nk'aho wacitse intege. Byakabaye byiza nawe nk'umuhanzi uba muri Label ufite uburenganzira bwo gukorana n'umuhanzi ubona ufite impano ukamufasha.
4.Kwitabira amarushanwa
Hari nka Label ushobora kujyamo ikakubuza amahirwe yose wazabona hanze, mu buryo bwo gukorera amafaranga mu kuririmba cyangwa kwitabira amarushanwa y'impano runaka batabiguhereye uburenganzira, aha uba ufite inzitizi, kuko nk'umuhanzi ushobora kubona amahirwe runaka ukaba wahita wiyandikisha mu irushanwa runaka ryakuzamura vuba. Aya mahirwe kandi ashobora kubaho ku muhanzi ubarizwa muri Label ariko akayabura kandi yari kuzatsindira akayabo, mu gihe inzu igufasha yakurekuye ayo mahirwe ashobora kutongera kukwirukaho.
Marina umwe mu bahanzi baba muri 'The Mane'
Twavuga ko abahanzi baba muri Label cyangwa mu maboko y'ababareberera inyungu bakwiye gukanguka nabo kuko ejo n'ejo bundi mwatandukana utarubatse inguni zose zagufasha gushikama muri muzika, iryo soko, utabasha kuryishakira kuko utazi uburyo byakorwaga, amakuru utabasha kuyitangira utazi n'inzira bicamo n'ibindi, bityo rubanda bati 'umuhanzi arazimye kuko yarekuwe na Label'. Abahanzi baba baramenye ubwenge mbere usanga ai bo bakomeza kugira ingufu iyo batandukanye na za Label. Abatarabumenye bo ubu bari aharindimuka muri muzika.
Nsengiyumva Francois ubarizwa muri 'Boss Papa'
Umugani 'Murarye muri menge" bawuca iyo bashaka kuburira umutu ko ibyo arimo agomba kubyitwaramo neza atazicuza mu gihe ibyo yarimo abivuyemo.
Nel Ngabo ubarizwa muri 'Kina Music'