Musanze: Abarenga 1200 bahawe akazi ko gutunganya amaterasi ku misozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mirimo yo gukora amaterasi iri gukorwa mu Mirenge ya Gacaca, Nkotsi, Muko na Remera yo mu Karere ka Musanze.

Bamwe mu baturage bakora aya materasi bavuga ko gahunda ya VUP izabafasha kwiteza imbere cyane ko bagiraga imbogamizi zo kubona icyo gukora.

Tuyishime Phocas ni umwe muri bo yagize ati " Njye imbaraga ndazifite ariko kuba nkennye ni uko ntari mfite icyo nkora, ubu kubera ko baduhemba neza nzakora ibishoboka byose nizigamire nguremo ihene kandi nibigenda neza ihene zizangeza ku nka kuko niyo ntego nihaye".

Nsanzineza Aimable na we yavuze ko yagiye agira amahirwe akayapfusha ubusa ariko byamuhaye isomo iki kikaba aricyo gihe cyo gusezerera ubukene.

Ati 'Najyaga gupagasa za Kigali ariko nkayanywera gusa kugeza ubwo ntindahaye (gukena cyane), mfite gahunda kandi narayitangiye ko ayo ndi gukorera nyashyira mu matsinda nkizigamira ayandi naguzemo inka kuko kandi nzabikomeza gutya, ndizera neza ko ntazongera gusubira inyuma ngo nkene"

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya materasi azabafasha guhangana n'ibiza byangizaga iyi misozi rimwe na rimwe bigatwara n'ubuzima bw'abantu.

Yagize ati " Aya materasi ari gukorwa n'abagenerwabikorwa ba VUP, batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, ni muri gahunda ya Leta yo kubazamura. Bizadufasha kubungabunga ibidukikije tunarwanya ibiza byangizaga ubutaka bigatwara imyaka, bigasenya amazu, hari n'aho byatwaraga n'ubuzima bw'abantu ahandi isuri igatwara imyaka y'abaturage bikajya kwangiza ikiyaga".

Meya Nuwumuremyi akomeza avuga ko n'ubwo ari mu bihe byo kwirinda Covid-19, abahakora nabo bakangurirwa kurushaho kwirinda kugira ngo hataba icyuho cyo kwanduzanya.

Ati " Buri muntu aba yambaye agapfukamunwa kandi aba afite aho ari bukore ku buryo bataba bacucitse kandi n'ababakoresha bakomeza kubakangurira kwirinda".

Imirimo yo gukora aya materasi yateganyirijwe amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 260, yo gutunganya amaterasi yikora kuri hegitari 250 mu Murenge wa Cacaca, 120 mu Murenge wa Nkotsi, 200 mu Murenge wa Muko mu gihe mu Murenge wa Remera ho hazakorwa amaterasi y'indinganire kuri hegitari 200 byose bikazarangira mbere ya Werurwe 2021.

Abaturage batandukanye bishimiye guhabwa akazi mu ikorwa ry'aya materasi
Abaturage basaga 1200 babonye akazi muri aya materasi mu karere ka Musanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abarenga-1200-bahawe-akazi-ko-gutunganya-amaterasi-ku-misozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)