Musanze: Gitifu Sebashotsi ukekwaho gukubita umuturage na bagenzi be barekuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n'igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y'abaregwa n'abarega bari barurimo.

Inteko iburanisha yari igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y'abaregwa n'ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y'abaregwa n'ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha birimo amafoto n'amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by'abatangabuhamya bashinja abaregwaga n'inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw'abakubiswe.

Ku kimenyetso cy'abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n'Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y'iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n'amashusho byagaragajwe n'Ubushinjacyaha.

Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n'uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n'ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano iyo mirwano itari kubaho.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw'uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk'aho ubwo bwiregure ari ukuri.

Urukiko rwagaragaje ko n'ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy'amezi umunani n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kiri munsi y'igihe bamaze bafunzwe, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy'ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n'uko cyakozwe.

Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n'igihembo cya avoka cy'ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-ukekwaho-gukubita-umuturage-na-bagenzi-be-barekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)