Musanze : Gitifu wa Cyuve na bagenzi ba bakubise umukobwa barekuwe n'ubwo bahamwe n'icyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bose bari batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y'imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020. Icyo gihe hari hagaragaye amashusho aba bose barimo gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza rwabo kuri uyu wa Kane, rubahanaguraho icyaha cy'ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke (ruswa) ariko bamwe rubahamya cyo gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bubabaje. Abo ni Tuyisabimana Léonodas, DASSO Abiyingoma Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin naho icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho cyo gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

Urukiko rwahanishije Tuyisabimana Leonidas na Abiyingoma Sylvain igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana n'ibihumbi 500.

Naho Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy'amezi umunani n'ihazabu ya miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana na miliyoni imwe.

Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.

Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n'amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n'igihembo cya avoka cy'amafaranga ibihumbi 500.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanze-Gitifu-wa-Cyuve-na-bagenzi-ba-bakubise-umukobwa-barekuwe-n-ubwo-bahamwe-n-icyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)