Musanze : Gusoma ubujurire bw'uwari V/Mayor wakatiwe imyaka 5 byasubitswe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wafunzwe ashinjwa gukubita umugore we, muri Gashyantare Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeza umugore we rumuhanisha gufungwa imyaka itanu n'ukwezi kumwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

Ndabereye Augustin waburanye yemera icyaha ndetse anagisabira imbarabazi, yahise ajurira iki cyemezo.

Mu bujurire bwe yavugaga ko atari akwiye guhabwa kiriya gihano kuko yumva kiremereye agereranyije no kuba yaraburanye yemera kandi anasaba imbabazo bityo ko byari kuba inyoroshyacyaha.

Mu ntangiro za Mutarama ubwo yaburanaga ubu bujurire bwe mu rugereko rw'urukiko rukuru rwa Musanze, yongeye kubwira Umucamanza ko urukiko rukwiye guca inkoni izamba kuko atigeze agora ubucamanza ahubwo ko yaburanye yemera kandi anicuza.

Byari biteganyijwe ko Ndabereye Augustin asomerwa umwanzuro w'urukiko ku bujurire bwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021 ariko ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri iyi minsi.

Umucamanza w'uru rukiko rwaburanishije uru rubanza rw'ubujurire yahise yimurira iki gikorwa cyo gusoma umwanzuro tariki 3 Gashantare 2021.

Kamariza Olive umugore w'uriya mugabo wahoze ari Visi Meya, Muri Mutarama 2020 yandikiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yishinganisha ngo kuko yabonaga umugabo we ashobora gufungurwa akaba yashyira mu bikorwa ibyo yahoraga amubwira ko azamwica.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Gusoma-ubujurire-bw-uwari-V-Mayor-wakatiwe-imyaka-5-byasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)