Musanze: Inzu zo muri santere z'ubucuruzi zatangiye kuvugururwa zisigwa amarangi asa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gusiga inzu amarangi asa bizarinda umwanda n
Gusiga inzu amarangi asa bizarinda umwanda n'akajagari kagaragaraga mu myubakire

Irangi ry'ibara risa n'ivu cyangwa ‘gris' mu ndimi z'amahanga ni ryo riri gusigwa inzu z'ubucuruzi. Abacururiza muri izi santere n'abahatuye, ngo ntibishimira kuba Akarere ka Musanze gahora kanengwa kugira umwanda; akaba ari na byo byabateye ishyaka ryo gukora iki gikorwa.

Gasana Phocas ucururiza muri santere ya Byangabo yagize ati: “Kuva aho umukuru w'igihugu cyacu atunengeye kugira umwanda, natwe nk'abacuruzi twarigaye, dufata icyemezo cyo kwiminjiramo agafu, ngo tugire uruhare mu guca akajagari. Turi kwitabira gusiga amarangi mu nzu dukoreramo dore ko buri wese yajyaga yihitiramo iryo asiga, akabikora uko yishakiye; n'igihe inzu ishaje nyirayo ntayisane hakiri kare. Iki gikorwa twatangiye cyo gusiga amarangi mashya y'ibara twatoranyije tubanje kubyumvikanaho twese, mu rwego rwo guca uwo mwanda n'akajagari, twitabira kurimbisha Akarere kacu, kuko kagendwa n'abandi benshi baturutse mu bice bitandukanye. Dufite icyizere ko bizanatuma tutongera kuza mu myanya y'inyuma mu bijyanye n'isuku”.

Hari abo muri santere z'ubucuruzi bakoreraga mu nzu zishaje n'izindi zisa nabi bitewe n'uko bari barabuze uburenganzira bwo kuzivugurura. None ubu bari koroherezwa muri iki gikorwa, bakaba bacyitezeho gutuma besa umuhigo urebana n'isuku muri uyu mwaka w'imihigo.

Mukashema Aline ukorera muri santere ya Kimonyi yagize ati: “Inzu zari zarahindutse indiri y'umwanda, byaterwaga n'uko kuvugurura bitari byemewe. Ariko ubu abayobozi bari kugenda badufasha, bakaduha uburenganziro bwo kuvugurura inyubako, ni yo mpamvu mubona mu ma santere hirya no hino iyi gahunda twayigize iyacu, kuko natwe gukorera ahantu hasukuye bidufitiye inyungu”.

Kugeza ubu inzu zo mu masantere 25 y'ubucuruzi yo mu Karere ka Musanze ni zo zimaze kuvugururwa, nk'uko bivugwa n'Umuyobozi w'aka Karere Nuwumuremyi Jeannine, uboneraho no gutangaza ko iki gikorwa kiri muri gahunda yagutse Akarere kihaye yo kunoza isuku.

Yagize ati: “Ni igikorwa turimo kwibandaho nyuma y'impanuro umukuru w'Igihugu cyacu Paul Kagame atahwemye kuduha mu birebana no kwimakaza isuku. Byatumye natwe dufata ingamba zo kwegera abacuruzi, ababahagarariye n'abikorera muri rusange, baza gusanga ari ngombwa ko na bo bagira icyo bakora, biyemeza kugira isuku iyabo, binyuze mu kuvugurura aho bakorera. Ubu babishyizemo imbaraga, kandi kuba barabyumvise kimwe ni ikimenyetso cy'uko abacururiza muri izo santere n'abahafite inzu atari ba nyamwigendaho, ahubwo bumva uruhare rwabo mu byo Akarere kiyemeje kugeraho”.

Yanasabye abacuruzi kwihutisha iki gikorwa, aboneraho no kwibutsa abaturage ko isuku itagarukira mu kuvugurura inzu no kuzisiga amarangi gusa.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/musanze-inzu-zo-muri-santere-z-ubucuruzi-zatangiye-kuvugururwa-zisigwa-amarangi-asa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)