Musanze: Umucuruzi akurikiranyweho kwigomeka ku nzego z’umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yavuze ko ubwo yageraga ku kabari ka Maniraguha Martin ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Mutarama 2021, ifatanyije n’inzego z’ibanze z’Umurenge wa Busogo ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake bari mu gikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ari gushyirwa mu bikorwa, basanze hari abantu umunani bari kunywa inzoga ndetse Maniraguha agashaka kwigomeka ku nzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yemeje aya makuru, avuga ko Maniraguha yafashwe akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, ndetse akaba azanashyikirizwa ubugenzacyaha kuko yigometse ubwo Polisi yari mu gikorwa cyo kumufata.

Yagize ati "Nibyo uyu Maniraguha twamusanze mu kabari ke barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’isaha yatanzwe kandi barimo banywa, abwira Polisi n’izindi nzego bari kumwe ko ntacyo bamukoraho ngo ahubwo niba ashaka amafaranga yayabaha, hari n’andi magambo atari meza yakoresheje. Turamushyikiriza ubushinjacyaha kuko uko ni ukwigomeka".

Yakomeje asaba abaturage kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus muri ibi bihe. Ati "Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko irahari kandi ikomeje gutwara ubuzima bw’abantu n’abayandura murabona ko bakomeza kwiyongera".

Maniraguha Martin azwi cyane mu bijyanye n’inganda harimo izenga ibinyobwa bitandukanye n’izikora imyenda. Ubu afunganywe na Gihame Jambo uyobora Umudugudu n’umuhungu we Dufashanye Edmond bafatanywe muri ako kabari.

Muri rusange mu Karere ka Musanze hafashwe abantu 20, ariko abandi 17 bajyanwe muri stade barigishwa maze bacibwa amande barataha.

Ingamba zo kwirinda Coronavirus zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu mujyi wa Musanze



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umuherwe-maniraguha-akurikiranyweho-kwigomeka-ku-nzego-z-umutekano
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)