Musanze: Urukiko rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Ndabereye wahoze ari visi meya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndabereye yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni 1Frw.

Icyo gihe, Ndabereye ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza, ahita ajuririra uwo mwanzuro mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

Ku wa 5 Mutarama 2021, nibwo Ndabereye yongeye kwitaba Urukiko agaragaza ko nk’umuntu waburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, igihano yahawe gikwiriye kugabanywa.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama aribwo Umucamanza yagombaga gusoma umwanzuro ku bujurire bwa Ndabereye, gusa kubera gurushaho gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19, yahise yanzura ko isomwa risubitswe.

Umucamanza yatangaje ko isomwa ry’umwanzuro w’Urukiko ryimuriwe ku 3 Gashantare 2021.

Ndabereye Augustin wahoze ari visi meya mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi ku wa 30 Kanama 2019, akurikiranyweho gukubita umugore we akamupfura imisatsi, mu buryo bwababaje benshi baba abo mu muryango we, abayobozi bakoranaga n’abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo mu iburana rye yemeraga iki cyaha akavuga ko yakubise akanakomeretsa umugore we, Kamaliza Olive, ariko agasaba imbabazi.

Isomwa ry'ubujurire bwa Ndabereye ryimuriwe muri Gashyantare



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-urukiko-rwasubitse-isomwa-ry-urubanza-rwa-ndabereye-wahoze-ari-visi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)