Niba uri umuhungu cyangwa umugabo ukaba uri mu rukundo n'uwo wahisemo mu bandi bose ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe, dore bimwe mu bintu abagore n'abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararikaho mu mibanire yawe n'umukunzi wawe kugira ngo murusheho kuryoherwa n'urukundo rwanyu.
1. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa se muri ahantu hari abantu benshi.
2. Uzirinde kuba wavuga inkuru isekeje imwerekeyeho imbere y'inshuti.
Ibyo biba umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu hamwe ibariye ku mitwe y'intoki.
3. Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho nkawe.
Ni byiza kumenya ko uko umukobwa ashaka kugaragara muri rubanda bitandukanye n'uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye, ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose babone ko ari igikurankota koko). Mureke yiyiteho bya gikobwa uko umutima we ubimubwiriza.
4. Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya (make up, maquillage).
Ibyo bituma yigiramo ikizere kandi akumva ari mwiza rwose kandi byose abikorera kugushimisha. Ahubwo ujye nibura ushima uwo mwanya aba yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze umutima.
5. Abakobwa banga kandi abahungu bambara imyenda iriho ibisemba cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba(dragon, shitani n'indi wumva biteye ubwoba).
Niba wari ufite inshuti ugatekereza kuyisura cyangwa gusohokana nayo wambaye umwenda uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo mwenda ahubwo wareba aho uwujugunya.
6. Ibirori nk'isabukuru y'amavuko n'ugusohokana n'inshuti bishoboka kuba wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane.
Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga, ugomba kugira icyo umuha. Icyo abashatse kuvuga ni uko nta kintu kihariye yifuza ahubwo ko ugomba kwibwiriza ukamutungura maze kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.
7. Ku mukobwa, inshuti nk'umuryango, ugomba kuzubaha kandi ukazitaho.
Nubwo atabigusaba cyangwa ngo abikwibutse urage wibuka kwitoza kuzikunda. Nk'uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.
8. Mu makosa yose ushobora gukora, ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi cyangwa ngo akora nk'utagira ubwenge.
Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo yitwaye mu kibazo, ntuzigere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye kurikura mu nkoranyamagambo yawe ukoresha igihe muganira. Mu gihe bahuye n'ibibazo, niwo mwanya baba bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande, iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma ibibazo birushaho kumuremerera.
9. Ikindi kintu kibabaza umukobwa ndetse birengeje kuba wanamwita umusazi imbere ya rubanda, ni ukumugereranya n'abandi bakobwa.
Uzirinde kugira icyo uvuga ku ifoto y'umukobwa ubonye mu nzira cyangwa se muri filmi uvuga ngo yambaye neza cyangwa ngo ni mwiza. Nubwo wowe uba utabibona, ahita yigereranya n'uwo mukobwa uba umaze kuvuga maze yasanga bigoranye kumushyikira umutima we ukababara. Iteka aba ashaka kumva ko ari ikinege kuri wowe, ko ntawundi wamuganya nawe.
10. Mu makosa yose ushobora gukora ntuzigere wibagirwa iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe nk'isabukuru y'amavuko cyangwa se isabukuru y'isezerano ry'ugushyingirwa kwanyu. Iri ni ukosa risumba ayandi.
Hari byinshi abakobwa banga ku bahungu ariko ibi twababwiye 10 nibyo by'ingenzi. Ibindi turimo kubibategurira nabyo tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.
Mushobora kuduha ibitekerezo byanyu muciye hasi muri comment section.