"Nabonye umusaruro ukomeye!" Ishimwe ry'umuhanzi Liza mu myaka 7 atangiye urugendo rw'agakiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka irindwi iruzuye neza umuhanzikazi Liza Kamikazi yinjiye byeruye mu ruhando rwo kuririmba umuziki uhimbaza Imana. Ni urugendo yatangiye mu buryo budasanzwe kuko yaruragije Imana mu masengesho y'iminsi 40.

Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi wihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, nibwo yujuje imyaka irindwi amaze yakiriye agakiza.

Kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bw'uyu muhanzi, yahise asohora amashusho y'indirimbo ya mbere yakoze kuva yinjiye mu muziki uhimbaza Imana yise 'Ndaje Data'.

Liza Kamikazi ku itariki 21 Mutarama mu 2014, yatangiye amasengesho yo kwiyiriza no gusenga iminsi mirongo ine.

Ni iminsi yahinduye ubuzima bwe, kuko yamenye Imana birushijeho; imukoreramo kugeza n'ubu!

Nkuko tubikesha IGIHE.com, uyu muhanzi yavuze ko imyaka irindwi amaze yakiriye agakiza yamubereye iy'ingenzi mu buzima.

Ati 'Mu myaka irindwi ishize nabonye umusaruro ukomeye mpereye kuri roho yanjye n'iz'abandi zagarukiye Imana binyuze mu buryo yagiye inkoresha, yaba mu masengesho yaba mu bihangano no mu ivugabutumwa.'

Liza Kamikazi yiyeguriye Imana nyuma y'imyaka yari amaze akora indirimbo zisanzwe, mu 2014 ubwo yari atangiye urugendo rwo gukizwa ntabwo yahise atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Liza yabatijwe mu mazi menshi

Mu 2015 nibwo yahagaritse kuririmba indirimbo zisanzwe yiyegurira izo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2016 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise 'Ndaje Data'.

Kamikazi yavuze ko ataragera aho ashaka kuko akiri mu rugendo nk'abandi bagenzi bakurikiye inzira y'agakiza ariko ko ashima Imana aho 'Ingejeje'.

Ati 'Iyi myaka irindwi yabaye urugendo rwo kumenya Imana no kuyiyegurira. Nizemo byinshi kandi nayibonyemo ukuboko kw'Imana.'

Liza Kamikazi yari aherutse gusohora indirimbo yakoranye n'abo mu muryango we yinjiza abantu mu byishimo bya Noheli.

Iyi ndirimbo yakurikiye iyo yakoranye n'umuraperi Bull Dogg yitwa 'Hunga udapfa'; ikubiyemo ubutumwa bwo gukangura abantu, kubahwitura no kubakangurira kuva mu byaha, bagashaka Imana ubutitsa kuko hari Umucunguzi ari we Yesu Kristo, kandi ko bamuhungiraho.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndaje Data' mu rwego rwo kwizihiza imyaka irindwi ishize yakiriye agakiza

Source: Igihe.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Nabonye-umusaruro-ukomeye-Ishimwe-ry-umuhanzi-Liza-mu-myaka-7-atangiye-urugendo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)