Ndanezerewe! Clarisse Karasira yambitswe impe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dejoie yambitse impeta Clarisse ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021. Dejoie na Clarisse baziranye kuva mu myaka itatu ishize. Bombi babanje kuba inshuti zisanzwe, nyuma yaho batangira urugendo rw'urukundo, magingo aya umukobwa akaba yamaze kwemerera umusore kuzamubera umugore.

Ifashabayo ni we wafashije Clarisse gutegura igitaramo yagombaga gukora ku wa 26 Ukuboza 2020. Ni umwe kandi mu babarizwa muri kompanyi y'umuziki y'uyu muhanzikazi yitwa Clarisse Karasira Ltd. Dejoie Ifashabayo yatangiye gukorana no gukundana na Clarisse Karasira akimara kuva muri Label y'umuhanzi Alain Mukuralinda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mutarama 2021, Clarisse Karasira yanditse kuri konti ye ya Instagram, abwira abafana be n'abakunzi b'umuziki we ko muri rusange, ko yatangiye paji nshya y'urugendo rw'ubuzima bwe.

Yashimye Imana ashima n'umukunzi we wamwambitse impeta, avuga ko ntaho yari guhera ahakana. Ati 'Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y'ikirenga.'

Clarisse Karasira yahamirije INYARWANDA, ko yambitswe impeta y'urukundo avuga ati 'Ndanezerewe' arenzaho emoji z'umutima.


Clarisse Karasira avuga ku musore wamwambitse impeta yagize ati "Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w'ibikomangoma bye! Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y'Ikirenga"

Muri muzika, Clarisse Karasira yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Mu Mitima'. Niyo ndirimbo ya nyuma kuri Album ye yise 'Inganzo y'Umutima' yagombaga kumurika mu Ukuboza 2020.

Ku wa 28 Ugushyingo 2020, ni bwo Clarisse Karasira yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima'. Ni Album iriho indirimbo 18, ariko yari agiye kuyimurika abantu bazi indirimbo 17.

Indirimbo ya nyuma kuri iyi Album yitwa 'Mu mitima' ari nayo yasohoye ku munsi yagombaga gukoreraho igitaramo cye. Byari biteganyijwe ko igitaramo cy'uyu muhanzikazi kiba tariki 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel.

Ni igitaramo yari gukora ashyigikiwe n'abahanzi barimo Jules Sentore, Mani Martin, Itorero Uruyange rw'Intayoberana, Umukirigitananga Deo Munyakazi na Mushiki we Esther Niyifasha. Ndetse hari n'amakuru y'uko Impala bari gucuranga muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyasubitswe bitewe n'uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yakajijwe. Si we wenyine, kuko hari n'ibindi bitaramo bikomeye by'abantu batandukanye byasubitswe, ababishoboye babyimurira kuri Televiziyo y'u Rwanda.

Clarisse Karasira yambitswe impeta y'urukundo n'umusore bitegura kurushinga

Clarisse Karasira yavuze ko anezerewe, ni nyuma yo kwambikwa impeta n'umusore bakundana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102216/ndanezerewe-clarisse-karasira-yambitswe-impeta-yurukundo-numujyanama-we-102216.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)