Perezida Joe Biden warahiye uwo asimbuye yamaze kuva muri biro by'umukuru w'Igihugu, arahiye mu gihe muri America bamaze iminsi bavuye mu mvururu zatewe n'abashyigikiye Donald Trump baherutse kugaba igitero ku nteko Ishinga Amategeko.
Joe Biden yavuze ko ibi bikorwa byabaye muri iki gihugu bitazongera kubaho ukundi yaba ejo hazaza ndetse n'ikindi gihe cyose.
Biden waharaniye kuyobora kiriya gihugu kuva kera ariko ntagire amahirwe, yavuze ko uyu munsi ari umunsi w'amateka ku banyamamerika ndetse ko ari umunsi wa Demokarasi ku Isi yose.
Yavuze ko mu buyobozi bwe azaharanira ko ibyo America izakora bizaba bishyigikiwe n'Abanyamerika bose kandi bagashyira hamwe mu kubiharanira.
Yagize ati 'Roro yanjye ishyize imbere kongera gutuma Abanyamerika tuba bamweâ¦nzaba Perezida w'Abanyamerika bose.'
Mu mvugo idatandukanye n'iy'uwo asimbuye, Joe Biden yavuze kandi ko azatuma Amerika yongera kuba igihangange ku isi.
Muri iri jambo ryamaze iminota 20, Joe Biden yanagarutse ku mbogamizi bamaze iminsi banyuramo zirimo gutakaza abaturage benshi bishwe n'icyorezo cya COVID-19 anaboneraho gufata umwanya wo kubazirikana.
Yavuze ko igihugu cye kizongera kugendera ku ndangagaciro zo kubahiriza amategeko kandi inzego zose za kiriya gihugu zikongera gushikama.
UKWEZI.RW