Ndayisabye Jean Paul yagaragaje agahinda gakomeye atewe n'incuke n'abana biga mu mashuri abanza mu ibaruwa yandikiye Perezida Paul Kagame[IBARUWA] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yagize ati: 'Mbandikiye ngira ngo mbagezeho impungenge maze guterwa n'igihe gishize aba bana bigaga amashuri y'incuke hamwe n'abigaga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu bamaze batiga kandi bikaba bigaragara ko igihe cyabo cyo gusubira ku ishuri kitazwi, n'ubwo Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Nzeri 2020 yari yahaye inshingano Minisiteri y'Uburezi kugira ngo igene uko amashuri yasubukurwa, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.'

Ndayisabye yavuze ko nk'uko iyi Nama y'Abaminisitiri yari yabyemeje, hari amashuri yafunguwe mu byiciro bitandukanye, ariko agaragaza ko kuba aba bana b'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri abanza bakiri mu ngo iwabo, ari ikibazo, aho we abigereranya n'ubusumbane.

Yasobanuye ko impamvu ari ubusumbane, ari uko hari aba bana bari muri ibi byiciro basubukuye amasomo, kubera ko amashuri bigamo akoresha intenganyanyigisho mpuzamahanga, ati: 'Bikaba biteye urujijo rukomeye kuko n'uburyo byakozwemo bishobora gutuma buri wese yibaza impamvu ubwo busumbane hagati y'abana b'Abanyarwanda bwakomeza gutyo, hanyuma bugahabwa intebe.'

Ndayisabye yavuze ko kandi usibye n'amashuri agendera ku nteganyanyigisho mpuzamahanga, afite amakuru y'andi mashuri ari muri ibi byiciro yagiye asubukura amasomo, ati: 'bisa nk'aho akingiwe ikibaba n'abandi bantu batapfa kumenyekana ku buryo bworoshye.'

Ku musozo w'ibaruwa, Ndayisabye yavuze ko hari ingaruka aba bana bahuye nazo mu gihe cy'amezi 10 bamaze badasubira ku ishuri. Aboneraho gusaba Umukuru w'Igihugu, ati: 'Mudufashe mu bushishozi bwanyu musanganwe, ntihakomeze kubaho gukererwa gusubiza abana mu mashuri, ahubwo tunoze ingamba zo kwirinda icyorezo mu mashuri…'

Ikibazo nk'icya Ndayisabye kandi cyakomeje kwibazwa n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa 3 Mutarama 2021, kizamuwe n'umunyamakuru Manirakiza Théogène n'umwarimu Karangwa Sewase, bifashishije urubuga rwa Twitter.

Manirakiza Theogene mu butumwa yanditse, abumenyesha (tag) Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) na Minisiteri y'Ubuzima. yagize ati:

Ubu abana biga Nursery (ay'incuke) kugera muri P3 (atatu ya mbere mu mashuri abanza) ntibiga, kereka abo mu bigo mpuzamahanga biri mu Rwanda! Mbese nk'umuyobozi muri MINEDUC akazinduka ajyana umwana we kwiga, agakomereza kuri Radio (radiyo) kubwira Abanyarwanda ko abana bato batagomba kwiga kubera Covid-19!

Karangwa Sewase we yanditse ubutumwa bugira buti: 'Kuri Mineduc, murebe uko abana bo mu kiciro kibanza n'ay'incuke basubira ku Ishuri, ni yo bajyayo inshuro imwe mu Cyumweru. Na ho ubundi mba mbaroga ntabwo muzashobora gusobanura uko bamwe bajyayo, abandi ntibageyo. Ni ukuri mubyigeho. Hato abaturage batabakuraho ikizere.'

Umuyobozi w'agateganyo wa REB, Dr. Sebaganwa Alphonse yasubije uyu mwarimu ko iki kigo na MINEDUC biri kwiga ku buryo amasomo yo muri ibi byiciro yasubukurwa bidatinze. Ati: 'Murakoze kuri izo mpungenge mugaragaje kandi zifite ishingiro. Mineduc na REB turiho turabitegura neza kandi muramenyeshwa gahunda yo gutangira bidatinze.'



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ndayisabye-jean-paul-yagaragaje-agahinda-gakomeye-atewe-n-incuke-n-abana-biga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)