Uyu mukinnyi wavukiye mu muryango ukennye mu mujyi wa Sao Paulo,yavuze ko ubwo yari akiri muto,papa we Neymar Santos Sr yamutumye kujya kwishyura umuriro w'amashanyarazi,ageze mu nzira ayajyana kuyakinisha umukino wari guhesha imodoka nziza umuntu wari gutsinda.
Naymar Jr yabwiye abanyamakuru ati 'Ubwo nari nkiri umwana,papa yampaye amafaranga ngo njye kwishyura umuriro w'amashanyarazi.Nakoresheje ayo mafaranga mu gukina umukino ngo ntsindire imodoka nziza.Ngeze mu rugo,nabwiye papa uko byagenze byose arangije arankankamira.
Umunsi wakurikiyeho,twarabyutse dusanga imodoka iparitse ku muryango w'iwacu.Twasimbutse mu bicu kubera ibyishimo mbere y'uko tumenya ko ari imodoka ya kompanyi ishinzwe umuriro yari ije kudukupira umuriro kubera ko tutishyuye.Papa yongeye kuntuka.'
Neymar Jr ni umwe mu bakinnyi binjiza amafaranga menshi ku isi ndetse uretse Messi na Cristiano Ronaldo nta wundi umuyingayinga mu kwinjiza akayabo mu bakinnyi ba ruhago bagikina umupira w'amaguru.
Neymar Jr w'imyaka 28 ahembwa asaga ibihumbi 500 by'amapawundi ku cyumweru mu ikipe ya PSG.Niwe mukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi ku isi ubwo yavaga muri FC Barcelona yerekeza muri PSG kuko yatanzweho miliyoni 222 z'amayero.
Muri 2018, Neymar Jr niwe mukinnyi mu mikino yose winjije amafaranga menshi kurusha bagenzi be bari munsi y'imyaka 30, aho yakubye kabiri James Harden ukina muri NBA wari umukurikiye ku rutonde rwakozwe n'ikinyamakuru Forbes.