Ngororero: Polisi yagaruje ibikoresho by'umuturage byari byibwe n'abajura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo basore bakekwaho kwinjira mu rugo rw'umuturage bakibamo ibikoresho bitandukanye birimo, matera, ibiro 15 by'akawunga, amafaranga n'ibindi bikoresho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko amakuru y'ubu bujura Polisi yayamenye atanzwe n'uwibwe utuye mu Mudugudu wa Nyamweru, Akagari ka Gaseke wari wibwe ndetse n'abaturage baturanye na we.

CIP Karekezi yagize ati "Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu masaha ya saa tatu yakinze inzu ye nk'uko bisanzwe ajya mu mirimo. Uwafashwe na bagenzi be babiri bacitse bari hafi aho barimo kumureba uko akinga n'aho agiye, akimara kugenda bahise bagenda baca urugi rw'inzu ye binjiramo."

CIP Karekezi avuga ko bakimara kwinjira mu nzu bibyemo amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100, matera, ifu y'akawunga ibiro 15, igikapu cyarimo imisumari ndetse n'amafaranga.

Ati "Bidatinze uwibwe yaragarutse asanga inzu ye irarangaye urugi baruciye niko guhita ataka atabaza abaturanyi be ndetse banihutira guhita babimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Kabaya. Hagati aho abaturage bakekaga uwafashwe ndetse n'agatsiko k'urundi rubyiruko bakunze kugendana ko aribo baba bahibye kuko n'ubundi basanzwe bacyekwaho icyaha cyo kwiba bakagurisha ibyo bibye."

CIP Karekezi akomeza avuga ko abaturage bagiye aho bacyekaga umwe mu bakekwa ko yaba yihishe Polisi nayo kuko yari yahawe amakuru ijyayo isanga uyu musore afite ya matera, ibiro 15 by'akawunga n'igikapu kirimo imisumari cyakora avuga ko amafaranga ntayo yatwaye ashobora kuba yatwawe na bagenzi be birutse. Polisi yahise isubiza ibyo bikoresho nyirabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yagaye urubyiruko nk'uru rukishora mu bujura kandi arirwo rufite imbaraga zo gukora rukiteza imbere.

Yagize ati "Uru rubyiruko rusanzwe rukekwaho ubujura, birababaje kubona aribo biba aribo bagahaye abandi urugero rwo gukora bagatera.Turagira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere aho kujya mu bikorwa bizatuma bakora ibyaha bagafungwa."

Yashimiye abaturage batihaniye kuko aribo babanje kumenya aho ucyekwaho ubujura aherereye ahubwo bakihutira guha amakuru Polisi, yasabye n'abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

Uwafashwe yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya ngo akorerwe iperereza n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera mugihe iperereza rikomeje ndetse hashakishwa na bagenzi be.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n'abantu barenze umwe,

Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ngororero-polisi-yagaruje-ibikoresho-by-umuturage-byari-byibwe-n-abajura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)