Ni abahe bahanga mu gutunganya neza indirimbo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Ben yujuje ibikenewe ku muhanzi wese wakwigarurira imitima y'abato n'abakuru, inkumi n'abakecuru ndetse n'abatumva ikinyarwanda dore ko umuziki ubwawo ari ururimi buri wese yumva bitagombye umusemuzi. Ni umusore ushinguye, ufite imiterere ishamaje ndetse yifuzwa na buri wese ushaka kwigwizaho abafana dore ko ari muri bamwe mu bahanzi nyarwanda bahogoje abakobwa n'ubwo abahanzi benshi batita ku miterere y'umubiri ariko iri mu bikurura abakunzi benshi.

The Ben mu 2020 uwavuga ko yaburiye umubyizi mu kwe ntiyaba abeshye n'ubwo nta ko atagize. Dukoreshe imibare dore ko itabeshya. Indirimbo 'Kola' yo mu kwezi kwa munani mu 2020 imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 255. Ni amezi ane ashize nyamara iyo aherutse guhuriramo na 'Rema Namakula' nta minsi ishize igiye hanze ariko imaze guca cyane kuri 'Kola' imaze amezi ane. 

'This is love' yarebwe n'abasaga ibihumbi 300 mu minsi ine yonyine. Yarongeye akorana na Igor Mabano iyitwa 'For real' imaze kurebwa n'ibihumbi 244 mu gihe cy'ukwezi isohotse, ntiyasoreje aho kuko yakoranya na Muchoma iyitwa 'Umutoso' imaze kurebwa n'ibihumbi 144 mu gihe cy'ukwezi kumwe. Iyi ni ishuho nziza y'umuziki The Ben akwiriye gukora mu 2021 niba ashaka kuzongera guhagarara ku rubyiniro rwa The East African Party ari umuhanzi mukuru mu gitaramo.

The Ben abahanzi bo muri Uganda bashobora kuba bamubera umugisha

Mu 2017 yakoranye na Sheebah Karungi indirimbo 'Binkolera' irakundwa cyane ndetse imuhesha amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bitandukanye ku bw'igikundiro yamuhundagajeho. Abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi mbere yo guhitamo uwo bakorana The Ben akwiye kujya abanza akitonda akareba niba uwo muproducer yabasha kumukorera igihangano cyarenga umupaka. 

Nessim ni urugero rwiza rw'umuproducer The Ben akwiriye gukorana na we cyane mu 2021 bitavuze ko n'abandi bakorana ariko akareba uri ku rwego rw'umuziki we dore ko hari abo ajya kureba ngo bakorane bakaba bamutinya ntibamukosore bitewe n'uko baba barakuze bamufana bakaba bisanze bari kumukorera indirimbo bakaba bamusondeka. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ubu ari ku isonga mu batunganya indirimbo i Kampala akaba ari we wakoze indirimbo The Ben yahuriyemo na Sheebah Kalungi ndetse n'iheruka ya yahuriyemo na Namakula Rema.

Ese mu 2020 The Ben yaba yarahuye n'ikibazo cyo kubura umutunganyiriza neza indirimbo?


Iki kibazo kiragoye kukibonera igisubizo kuko we yaburiye aho abandi baronkeye. Yakorewe n'umusore icyo gihe wari ugezweho ariko nyamara indirimbo yamukoreye ntiyakunzwe na gato n'ubu imibare y'abayirebye irabigaragaza dore ko utatwika inzu ngo uhishe imyotsi.

Mu Rwanda dufite abahanga mu gutunganya indirimbo bari ku rwego mpuzamahanga dore ko Bob Pro yakoreye Sauti Sol indirimbo yitwa 'Suzana' ikaza kwamamara muri Afurika hose ndetse ikanaza ku rutonde rw'indirimbo zakunzwe muri Afurika mu 2020. Rero The Ben akwiriye gukorana n'abafite ubuhanga mu gukorera ibyamamare biri ku rwego rwe cyangwa se bimurenze. 

Sibyiza kwirukira buri mu producer kandi na mbere yari azi ko gukorana n'umuntu umumenyereye byongera byinshi ku buryohe bw'indirimbo. Bob Pro ari ku rwego rwo gukorera abahanzi mpuzamahanga ku buryo The Ben akwiriye guhitamo bamwe mu baproducers bafite ubunararibonye akirinda kujarajara muri studio zitandukanye. 

Uku kutajarajara muzabibona kuri Diamond Platnumz ukorana na Lizer Classic kugeza n'iyo agiye i Mahanga barajyana kuko aramuzi, azi intege nke ze n'intege nyinshi ze. Rimwe Bob Pro yigeze kuvuga ko abahanzi bakuru bakwiriye gukorana bya hafi n'abaproducer baba barakoranye cyane dore ko baba bafite byinshi baziranyeho byaba intege nke n'ibyiza byabo.

Aba batunganya imiziki bashobora gukorana na The Ben bakamugarura mu kibuga atabikora agakomeza gutera agahinda abamukunda.


1.Lick Lick: Uyu mugabo azi neza The Ben ku buryo asobanukiwe imiririmbire n'imyandikire ye. Kuva mu 2007 kugeza bari muri Amerika ni we akesha indirimbo zakomeje kumushyira ku isonga kugeza akuyeho agahigo ko kuririmba muri The East Afircan Party ya 2018 no mu 2020, ibintu byari byarabuze undi muhanzi nyarwanda wabigeraho ariko yahise aharurira inzira abandi barimo Meddy wenda n'abandi tuzagenda tubona mu myaka iri imbere. Lick Lick ni we wakoze indirimbo 'Can't get enough' ya The Ben yahuriyemo na Otile Brown, iri mu zakunzwe cyane na nubu iracyakunzwe.

2. Bob Pro wakoreye Sauti Sol Suzana ikaza mu ndirimbo 10 zakunzwe muri Afurika mu 2020 afite ubunararibonye mu gukorana n'abahanzi bafite amazina kandi ubuhanga afite mu kuyungurura indirimbo hano mu Rwanda bumwemerera gukorana na buri muhanzi yaba afite izina cyangwa se akizamuka.

3. Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production ni we wakoze 'Binkorela' ya The Ben na Sheebah Karungi ndetse mu minsi mike ishize yashyize ibiganza kuri 'This is love' ya Namakula bafatanyije yongeye kugarura The Ben mu kibuga nyuma y'umwaka yibazwaho.

4. Chris Alvin Sunday wamamaye nka KrizBeatz the drummer Boy mu 2016 yari ku rutonde rw'abaproducer batanu ba mbere muri Nigeria. Ni we wabaye ikiraro cya Tecno abikesha indirimbo Pana. Ni we wakoze indirimbo nyinshi za Yemi Alade. Krizbeatz amenyeranye na The Ben cyane kandi koko indirimbo yamukoreye zarakunzwe na n'ubu. 

Urugero 'Fine Girl' yo mu kwezi kwa 12 mu 2018 iri mu zakunzwe na n'ubu iracyakunzwe ndetse yaranarebwe ku rugero rushimishije. Indi ni 'Suko' nayo wumva ko ikoze mu buryo bugezweho yanagaragayemo icyamamare mu kubyinira abahanzi Sherie Silver. The Ben niba ashaka kongera kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki hano mu Rwand n' i mahanga akwiriye gutekereza cyane ku baproducers bakorana mu 2021. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by'umunyamakuru.

REBA HANO INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA THE BEN FT REMA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102074/ni-abahe-bahanga-mu-gutunganya-neza-indirimbo-bashobora-kugarura-the-ben-mu-kibuga-mu-2021-102074.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)