Mu mibereho ya buri munsi duhora turwana intambara yo kureka ingeso mbi kuko niyo kamere muntu, nyamara Imana ishaka ko ikibi kidakwiye kutunesha ahubwo ari ngombwa kuneshesha ikibi icyiza. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba gufata umwanzuro wo kureka ikibi n'umutima wose.
Intumwa Pawulo na we yabonye ko kunesha ingeso mbi bisaba kwiyemeza aho yavuze ko agambirira gukora ibyiza nyamara ibibi bikamutanga imbere. Natwe nk'abakristo ni ko bitugendekera, ariko kandi si igihe cyo kuba imbata y'icyaha, ahubwo birakwiye ko dufata ingamba zo kurandurana ingeso mbi n'imizi yazo.
Mu buzima bw'urushako, guhindura ingeso mbi ukayisimbuza inziza nabyo bikunze kuba ihurizo kuri benshi, ariko iyo turebeye urugo mu mboni ya Bibiliya dusanga hari inama nyinshi z'ingirakamaro twakuramo zikatubera umusemburo wo gucika ku ngeso mbi.
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w'umugore we, nk'uko Kristo ari umutwe w'Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk'uko Itorero rigandukira Kristo,abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose (Abefeso 4:22-24).
Tugiye kurebera hamwe zimwe mu ntambwe umuntu yakwifashisha agamije gusimbuza ingeso mbi inziza
Mbere ya byose, menya ingeso ushaka guhindura:Nubwo ibi bisa nkaho bigaragara, ntabwo Wabasha guhindura ikintu utigeze umenya ko ari kibi cyangwa ko giteje ibibazo. Bisaba kubanza kwiga kuri iyo ngeso neza ukabifatira umwanya ndetse ukareba n'inyungu kuyihindura byakugiraho cyangwa byagirira umuryango wawe.
Sobanukirwa neza impamvu ushaka guhindura iyo ngeso:Tugomba kwizera ko ikintu gikeneye guhinduka.Tugomba guhindura umutima, biganisha ku guhindura imyumvire, mbere y'uko duhindura imyitwarire. Gusobanukirwa no kwemezwa ni amavuta atwara moteri yo guhinduka.
Garagaza intambwe zagufasha kurema ingeso nshya:Tangira gushyiraho intambwe nto ubona ushobora kubakiraho zikaguf asha gushyira mu bikorwa ingeso nshya. Ugomba gushyiraho gahunda nshya zikuganisha ku ntego zawe nshya.
Itegure inzitizi uzahura na zo mu rugamba rwo guhinduka:Hamwe n'ingeso nshya twifuza gushyiraho zizazana inzitizi. Byaba inzitizi za buri munsi z'ubuzima, hari igihe utangira kubigereranya n'imyitwarire yawe ya kera,hari ikintu kizabangamira intego zawe nshya. Bisaba rero kwitegura ndetse no gufata gahunda nshya kugira ngo ubashe gucika ku ngeso yakuzengereje.
Ishimire intsinzi yawe:Ugomba kwishimira intsinzi yawe. Ugomba kunyurwa n'impinduka naho zaba nto cyangwa nini kuko ni ikimenyetso cy'uko uri mu nzira yawe nziza yo kugera ku nsinzi. Uko ugenda uzamuka intambwe ku yindi, ugende ushyiraho izindi ngeso wumva ushaka guhindukaho ndetse ubifatanye no gusenga Imana kuko ibasha guhindura imitima yose.
Muri macye guhinduka ku ngeso ntabwo ari ikintu cyo guhubukirwa, ahubwo bisaba kubitegurana ubushishozi n'ibyemezo bihamye byo gusimbuza ikibi icyiza. Muri urwo rugendo rwo guhinduka, nk'abakristo dukwiye kwemerera Yesu tukamusaba guhindura ingeso zacu bityo tukabasha kubaho ubuzima bunezeza Imana.
Source: crosswalk.com
Source : https://agakiza.org/Ni-gute-nahindura-ingeso-mbi.html