Ni gute ukoresha igihe cyawe ? Dore ibyahishuwe ku buryo bwiza bwo gukoresha igihe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwanditsi witwa Gemma Curtis, yavuze ko buri muntu agira byibura iminsi ibihumbi makumyabiri n'umunani na Magana atatu na mirongo itatu n'itanu (28,835 Days In Our Lives). Muri icyo gihe tumara imyaka 33 mu buriri turyamye, imyaka 7 tukayimara turimo gushaka kwisinziriza, umwaka 1 n'amezi 4 tukabimara dukora imyitozo itandukanye, imyaka 13 n'amezi 2 tubimara mu kazi, imyaka 8 n'amezi 4 tukabimara tureba televiziyo.

Yesu nawe yabaye nkaho aducira amarenga ku bijyanye n'imikoreshereze y'igihe cyacu, ko twamwigiraho ikintu kiza cyo gukora imirimo yacu mu gihe cyayo ariko tukamenya ko hari n'ubwo iyo mirimo iri buhagarare kubera igihe. Mu mvugo ye inemeza ko nubwo igihe ari impano twahawe ku buntu, ariko ko uko byagenda kose tuzabazwa uko twayikoresheje.

Yagize ati" Nkwiriye gukora imirimo y'uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora. Nkiri mu isi ndi umucyo w'isi.' Yohana 9:4

Igihe ni ikintu abantu bose baha agaciro, bakacyubaha ndetse bakumva bagikoresha neza, ariko burya igihe ni ikintu utabasha gutegereza. Igihe ni impano byanga bikunze buri wese yakira mu buzima. Ahari ujya wibaza impamvu utakaza igihe cyawe ukora ibidafite umumaro ahari ntuzi imyaka umara urya, uryamye, uganira n'ibindi.

Igihe ni kimwe mu bintu ushobora guhomba mu kanya nk'ako guhumbya. Ntabwo igihe wagifata ngo ugituburemo byinshi, ntabwo wakora ibihe byinshi, ariko wakora ibintu byinshi muri icyo gihe gito. Igihe ni ikintu duhabwa ku buntu nta kiguzi ariko rimwe na rimwe kikatugira nk'abacakara. Ahari wagiye wumva abantu benshi bibaza bati 'Ese igihe kijya he iyo kigiye kidushiranye?'

Micheal Schuller rimwe yaravuze ati 'Amakuru mabi ni uko igihe kiguruka mu kirere, ariko na none amakuru meza ni uko ari wowe Pilote wacyo'. Agaciro kose wakwiha byakunda ariko ibikorwa byawe ni byo bivuga inkuru yawe neza no ku kurusha. Ahari utekereza ko ukoresha igihe cyawe neza n'ubwenge bwinshi, gusa umunsi umwe uzamenya ko burya utari uzi aho igihe cyawe cyajyaga. Niba nta makuru y'aho igihe cyawe kijya rero, gerageza kwitondera uko ugikoresha mu buryo buto.

Nongere nkwibutse ko Umwanditsi Gemma Curtis, we yavuze ko buri muntu agira byibura iminsi ibihumbi makumyabiri n'umunani na Magana atatu na mirongo itatu n'itanu (28,835 Days In Our Lives). Muri icyo gihe tumara imyaka 33 mu buriri turyamye, imyaka 7 tukayimara turimo gushaka kwisinziriza, umwaka 1 n'amezi 4 tukabimara dukora imyitozo itandukanye, imyaka 13 n'amezi 2 tubimara mu kazi, imyaka 8 n'amezi 4 tukabimara tureba televiziyo.

Aho kugira ngo rero wifuze amasaha y'imirengera ku munsi ngo ubashe gukora ibyo wagakoze mu gihe cyawe, subiza amaso inyuma, hanyuma witegereze ishusho y'uko ukoresha igihe cyawe ubusanzwe, witegereze mu gihe cy'ukwezi, umwaka umunsi, umwaka,… Icyo gihe uzahita utangira kwitegereza neza ubone ishusho y'ibintu bikumarira igihe kandi bidafite umumaro. Numara kwandika utwo tuntu tukimara hanyuma uzibaze impamvu uri kwimarira ubuzima bwawe.

Ushobora gutekereza ko uha agaciro umuryango wawe, uwo mubana, abana bawe n'indi ukumva wamarana nabo cya gihe wakabaye uri kuruhuka. Ariko hari ubwo uzajya kureba usange ahubwo uricaye ufashe telefoni uri kujya umanura uzamura gutyo gusa.

Iyo tutamaze igihe cyacu mu bintu duha agaciro cyane, ubusanzwe hari n'ubwo tuba tutabipanze, bigaterwa n'uko tutabyitayeho ngo dutekereze ku gihe. Impamvu ibitera ni uko muri cya gihe tuba tudafite akazi abenshi tuba twarushye cyane, hanyuma bikagorana kongera kubona imbaraga ziduhagurutsa.

Niwita ku minota, amasaha ubwayo nayo aziyitaho. Duhomba igihe cyacu kuko dutekereza ko iminota ihendutse cyane mbese nta n'icyo ivuze ntitunayibuke. Mu minota niho wigira uko uzita ku masaha uzamara kuri telefoni yawe ku munsi, umenye ko ufite iminota 525,600 ku mwaka ukwiriye gukoramo byandi byose byo kwishimisha wowe ubwawe. Ukoresha igihe neza abanafite ibishobora kucyangiza.

Gukora cyane, ntabwo iteka bisobanurwa nko gukoresha igihe cyawe neza, no gukora witonze ntabwo iteka bisobanurwa nko kwangiza igihe. Hanyuma tekereza kuri ibi: Ukeneye gufungura amaso yawe kuko indeshyo y'aho urangije ugenda n'aho usigaje byose ubibwirwa nayo.

Source: InyaRwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-gute-ukoresha-igihe-cyawe-Dore-ibyahishuwe-ku-buryo-bwiza-bwo-gukoresha-7650.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)