Ahagana saa kumi z'igitondo zo kuri uyu wa Gatandatu, mu Majyaruguru y'Umurwa Mukuru, Bangui habereye igitero cyagabwe n'Umutwe w'abarwanyi mu gace ka Damara kari mu bilometero 76 uvuye i Bangui.
Amakuru yizewe avuga ko abo barwanyi bitwikiriye igicuku bagashaka kwinjira mu Mujyi wa Damara ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, bahageze bakubitana n'Ingabo za Centrafrique, zirabahashya ariko nyuma ziza gukuramo akazo karenge Ingabo z'u Rwanda zari hafi aba arizo zigoboka.
Nta mibare y'abishwe iratangazwa gusa Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique yatangaje ko ari benshi mu binyacumi. Hari amakuru IGIHE yabonye ko abahise bapfa barenga 30, mu gihe abasirikare babiri ba Centrafrique bakiguyemo.
Iyo mirwano yamaze igihe kigera ku isaha ariko nyuma yayo ibintu byasubiye mu buryo umutekano uragaruka nyuma yo guhashya abo barwanyi. Bivugwa kandi ko mu gihe igitero cyabaga, abaturage bo muri ako gace bavuye mu ngo zabo bakajya kwihisha mu bihuru.
Minisitiri w'Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yashimiye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kuba yarumvise ko ashobora kurokora ubuzima bw'abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n'imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.
Ati 'Nk'uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy'inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b'abasirikare kurinda umutekano w'ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy'ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n'Abanyarwanda ku bw'icyo gikorwa cy'ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.'
Minisitiri Koyara yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz'ibindi bihugu birimo n'u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw'amahoro bari bake ugereranyije n'ubuso bw'igihugu ubwacyo.
Ati 'Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n'umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.'
Yavuze kandi ko bigoye ko Ingabo za Loni zabasha gucunga umutekano w'igihugu zo ubwazo kuko igihugu ari kinini, kandi n'ibihugu bigikigije biri mu mvururu cyangwa se bimaze iminsi mike bizisohotsemo, bigakubitana n'uko imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ikwiriye mu nkengero zacyo aho byari ngombwa ko hitabazwa amasezerano ahuriweho hagati y'ibihugu.
Ati ' Ni muri urwo rwego byari ngombwa ko twungukira muri ayo masezerano y'ubufatanye, ari nayo mpamvu twasabye Umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) ubufasha, icyiza ni uko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere cyahise cyihutira gutanga ubufasha. Kandi namwe ubwanyu mwabibonye ko nubwo Minusca ihari hakenewe ubufasha bw'inshuti zacu z'u Rwanda kugira ngo dusubize inyuma bimwe mu bitero by'iyo mitwe yitwaje intwaro, by'abo bajura.'
Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda.
Ati 'Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda hamwe n'izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n'Ingabo z'igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.'
Minisitiri Koyara yakomeje avuga ko mu bagabye icyo gitero harimo n'abantu baturutse mu mahanga, baba bashaka kwinjira mu gihugu bagatwara imitungo yabo, abasaba guhaguruka bakitegura kurengera igihugu cyabo.
Yavuze ko kuba Ingabo zirimo iz'u Rwanda zasubije inyuma iki gitero, ari intsinzi ikomeye ku gihugu. Ati 'Ni intsinzi ku ngabo zacu hamwe n'iz'igihugu cy'inshuti mu Rwanda zihutiye gutabara mu gufasha igisirikare cyacu kikiri mu bihano mu guhangana n'izi nshingano zikomeye zo kurinda igihugu n'abaturage.'
Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by'umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima 'Imana ko Ingabo z'u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw'amahoro bwa Loni'.
Ati 'Murabibona ko yaba ku bijyanye n'umubano w'ibihugu, cyangwa se ku birenze igihugu, ni inshuti zacu z'u Rwanda zituri iruhande buri gihe.'
Muri iki gitero yavuze ko hari abasirikare babiri b'igihugu cye bapfuye gusa ko hari benshi bo mu mitwe yitwaje intwaro babuze ubuzima.
Ati 'Ku ruhande rw'umwanzi, twabonye amashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hari igihombo gikomeye, barenga ibinyacumi by'ababuze ubuzima, turatekereza ko iyo mitwe ikwiye kubibonamo isomo ikumva ko itagomba guteza intambara mu gihugu gishaka amahoro. Niba igihugu gishaka amahoro, jya mu nzira y'amahoro.'
Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko idakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.
Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.