Ni intsinzi y’u Rwanda: Ishimwe rya Rwangombwa wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The Banker ni ikinyamakuru cyo mu Bwongereza gishamikiye ku kigo gisanzwe gikora imirimo y’itangazamakuru, Financial Times Group ltd. Buri mwaka gitegura ibikorwa byo guhemba abantu bari mu rwego rw’imari hirya no hino ku Isi bagaragaje ubudashyikirwa mu byo bakora.

Mu kiganiro John Rwangombwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko iki gihembo cyamushimishije ndetse yemeza ko nk’igihugu kigikesha uko cyitwaye mu guhungana n’ingaruka za Covid-19 mu bijyanye n’ubukungu.

Ati “Twabyakiriye neza, ni ishimwe ku gihugu cyacu, ni intsinzi y’u Rwanda rwose kandi ni imwe muri nyinshi u Rwanda rugenda rwesa. Mu gihe gito gishize twari dufite Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, gifite ibyo cyatsindiye hari byinshi byavuzwe k’ukuntu u Rwanda rwitwaye muri ibi bihe bya Covid-19.”

Yakomeje avuga ko iki gihembo agikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame. Ati “iyi ntsinzi ya BNR ni imwe mu ntsinzi z’u Rwanda zitandukanye rwose twakesha kuba dufite umukuru w’igihugu ureba kure uduha imirongo isobanutse no gukurikirana ko bishyirwa mu bikorwa kandi byose bigakorwa mu nyungu z’Abanyarwanda".

"Kuba rero ikigo nk’iki cyangwa ikinyamakuru cya The Banker kibibona, ni ishema k’u Rwanda rwose kandi turabyishimiye cyane. Njyewe bintera ishema kuba mu bakorana n’Umuyobozi mukuru w’igihugu kugira ngo dukomeze kwesa imihigo.”

Mu byashingiweho kugira ngo Rwangombwa John abone iki gihembo harimo umusanzu banki ayoboye yagaragaje mu gufasha igihugu n’abaturage kurenga ingaruka z’ubukungu bagizweho n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kubafasha gukomeza kubona serivisi z’imari mu buryo bworoshye muri iki cyorezo.

Harimo kandi kuba yarashyize imbere gufasha igihugu kujya mu buryo bw’ubukungu bushingira k’ukudahererekanya amafaranga mu ntoki ibizwi nka ‘Cashless economy’. Ibi byakozwe binyuze mu bukangurambaga butandukanye byazamuye ikigero cya serivisi z’imari zidaheza kigera kuri 77%, ndetse bifasha no mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Mu rwego rwo korohereza abakoresha iyi gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, muri Werurwe Banki Nkuru y’Igihugu yashyizeho gahunda y’uko abazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga batazajya bakatwa. Ni gahunda yamaze amezi atatu ariko isiga kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizamutse bigera kuri 54%, biba ikimenyetso simusiga ko u Rwanda rushobora kwesa intego rwihaye ko mu 2024 kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bizaba biri ku kigero cya 80%.

Muri ibi bihe bya Covid-19, ubuyobozi bwa BNR burangajwe imbere na Rwangombwa bwafashije banki zitandukanye gukomeza gukora zidahungabanyijwe n’ingaruka z’iki cyorezo.

BNR yageneye amabanki inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50Frw, kugeza muri Nzeri amabanki yari amaze gukoresha 12% by’aya mafaranga.

Mu bindi byatumye Rwangombwa ahabwa iki gihembo hari ubunararibonye yagaragaje mu rwego rw’imari by’umwihariko muri iyi Banki Nkuru y’Igihugu yatangiye kuyobora mu 2013 avuye ku kuba Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Mu 2019 manda ye yaje kongerwa. Mu gihe amaze ayobora BNR yaranzwe no kuzana ibisubizo bishingiye ku guhanga udushya.

Mu bandi bahembwe harimo Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru ya Brésil, Roberto Campos Neto wahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Amerika.

Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Aziya na Pasifika yabaye Chea Chanto usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru ya Cambodia.

Mu Burayi, uwabaye Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka ni Stefan Ingves usanzwe uyobora Banki Nkuru ya Suède. Hahembwe kandi Ahmed Al-Kholifey nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’umwaka mu Burasirazuba bwo hagati.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa yahembwe nk’Umuyobozi wa Banki Nkuru w’Umwaka muri Afurika



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intsinzi-y-u-rwanda-ishimwe-rya-rwangombwa-wahembwe-nk-umuyobozi-wa-banki
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)