Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ni we Perezida w'u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010, yemera ko muri ayo mateka mabi hari 'amakosa yakozwe n'Abanyapolitiki b'u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise".
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uruzinduko Sarkozy yagiriye mu Rwanda, rwabaye umwanya mwiza kuri we wo gusura bimwe mu bice nyaburanga by'igihugu, by'umwihariko kuri uyu wa Kane yasuye Ingagi mu Birunga.
Mu 2018 ubwo yazaga mu Rwanda yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora Ubwikorezi bw'Ibicuruzwa byambuka Imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bollorép.
Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.
Icyo gihe Sarkozy yasuye Inema Arts, arara mu Rwanda ijoro rimwe bukeye afata indege bwite akomereza i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Sarkozy ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w'u Rwanda n'igihugu cye. Nyuma y'uruzinduko rwe rwo muri Gashyantare 2010, byasabye amezi atatu gusa Perezida Kagame na we asura u Bufaransa ubwo yitabiraga Inama y'Abakuru b'ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.
Ni umuntu wakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame nk'aho mu kiganiro yagiranye na Le Point mu 2018 yagize ati 'Nakunze cyane Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk'u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika."
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nicolas-sarkozy-wayoboye-u-bufaransa-ari-mu-rwanda