Rutahizamu w'umunyarwanda utarakinnye umukino ufungura CHAN 2020 Amavubi yanganyijemo na Uganda 0-0, Sugira Ernest avuga ko yishimiye kugaruka muri bagenzi be bitegura umukino wa Maroc, aho ahamya ko nta bwoba ubateye yizeye ko bazitwara neza.
Kuva tariki ya 16 Mutarama muri Cameroun harimo kubera Shampiyona y'Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).
Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye ku wa Mbere w'iki cyumweru aho rwanganyije na Uganda 0-0. Ni umukino Sugira Ernest atakinnye bitewe n'amakarita y'imihondo yabonye mu mikino y'ijonjora.
Avuga ko byamubabaje kuko yari yiteguye gufasha igihugu ariko akabimenya ku munota wa nyuma, gusa yizeza abanyarwanda ko kuba yagarutse n'ibitego bizaboneka.
Ati'Urumva ntabwo byanshimishije ariko nk'umukinnyi ufite ubunararibonye mukuru nagombaga kwihangana kugira ngo mbashe no kwitegura umukino ukurikiraho bitansubiza inyuma, nta gitego cyabonetse ariko ni amahirwe make kuko twabonye uburyo ariko biranga mu mupira niko bimera, ubu nkeka ko bizagenda neza ibitego byaje tugomba no kubitsinda byinshi ahubwo.'
Akomeza avuga ko umukino wo ku wa Gatanu utabateye ubwoba bizeye neza ko bazawitwaramo neza nta kibazo na kimwe.
Ati'Ni byiza ngarutse mu bandi, nishimiye kugaruka gufatanya na bagenzi banjye, nkatanga imbaraga zanjye nkabashyigikira aho bageze tugatanga umusaruro mwiza cyane ko tugiye gukina shampiyona y'Afurika(CHAN) kandi ni ibintu bitoroshye, ariko njye nizeye ko bitaduteye ubwoba kandi nizeye ko tuzitwara neza ku wa Gatanu.'
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku munsi w'ejo ku wa Gatanu rukina umukino wa 2 w'itsinda C na Maroc, ni mu gihe ruzasoreza kuri Togo tariki ya 26 Mutarama 2020.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-biduteye-ubwoba-sugira-ernest