Umugore wo muri Nigeria ahitwa Ido Ekiti yagiye ku kigo cy'amashuri cyitwa Oganganmodu Grammar School,yahindutse ihene nyuma yo guta amafaranga hasi hakabura umunyeshuri n'umwe uyatora hasi.
Uyu mugore bivugwa ko ari umupfumu,yagiye kuri iki kigo cy'amashuri ngo arebe ko aya mafaranga yari afite yayata umunyeshuri akayatora kugira ngo iyi myuka mibi imujyeho ariko yahuye n'uruva gusenya aba bana bagira amakenga.
Ubwo yari amaze guta aya mafaranga hasi,abantu bamubwiye ko ataye amafaranga yanga kuyatora habura n'umwe uyatora kugeza ubwo abantu bamufashe bayamuha ku ngufu niko gutangira kurisha nk'ihene.
Uwari kuri iki kigo uyu mugore yatayeho aya mafaranga yagize ati 'Yinjiye ku kigo cya Oganganmodu Grammar School kiri muri Leta ya Ekiti.Yashakaga guha umunyeshuri aya mafaranga ariko arayanga.Yagerageje amayeri ashoboka biranga kugeza ubwo abuze igisubizo burundu.