Yabigarutseho ubwo aherutse guhura n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.
Brig. Gen. Mutasem Aljadid yavuze ko gukorana n’amatsinda atandukanye y’abapolisi b’u Rwanda muri Sudani y’Epfo byamwongereye icyizere bitewe n’umuhate no kwitanga batizigama bibaranga mu kazi kabo.
Yabasabye gukomeza guharanira gukorera hamwe nk’ikipe bakibanda ku nshingano z’ubutumwa barimo bwo kubungabunga amahoro.
Yagize ati “Mu guhura n’abapolisi b’u Rwanda icyo nahise mbabonamo ni ikinyabupfura, umuhate ndetse no kuba ari abantu bakora bafite intego. Ntimuvuga byinshi ahubwo mukora byinshi.”
Yashimye uko bahora biteguye mu kazi kandi bishimye, anashimangira ko byose bituruka ku miyoborere myiza y’abayobozi b’amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda.
Mu minsi ishize, Brig. Gen. Mutasem Aljadid Almajali, yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi ba rimwe mu matsinda y’abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo (RWANFPU-2).
Muri ibyo biganiro umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi yamugaragarije uko abapolisi ayoboye biteguye, uko bakora neza inshingano zabajyanye muri icyo gihugu ndetse anamugaragariza imbogamizi bahura nazo.
Brig. Gen. Mutasem yasabye iri tsinda kujya ritegura neza ibikorwa byaryo kandi rigatekereza ko ibikorwa byaryo bishobora gukomwa mu nkokora n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.
Yabasabye kwirinda kuba bakwandura cyangwa bakwirakwiza icyorezo ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.
Brig. Gen. Mutasem yaganirije abapolisi ibijyanye n’impinduka zabaye mu butumwa barimo byose bijyanye n’uko ibintu bimeze muri Politiki ya Sudani y’Epfo.
Izo mpinduka nshya zo mu butumwa barimo zirebana n’uburyo bwo kurinda abasivili aho bari mu nkambi, aho kuri ubu bikorerwa mu zirimo abantu bakuwe mu byabo n’intambara.
Mu Ukwakira 2020, hasinywe amasezerano hagati ya Polisi ya Sudani y’Epfo n’ubuyobozi bw’Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye, aha ubushobozi Polisi yo muri iki gihugu n’inshingano z’ibanze mu kurinda abaturage bose.
Bimwe mu byo Polisi ya Sudani y’Epfo izibandaho harimo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha. Izajya ifatanya n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bikorwa byo kurinda abasivili bavanywe mu byabo n’intambara bagafatanya n’abapolisi ba Loni mu gukora amarondo no guhanahana amakuru.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntimuvuga-byinshi-mukora-byinshi-abapolisi-b-u-rwanda-muri-sudani-y-epfo