Nyabihu:Uduce tudafite amashanyarazi n'amazi turinubira guhezwa mu iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi aba baturage babishingira kuba hari abagikora urugendo rurerure kugira ngo babone amazi ndetse no kuba muri iyo mirenge yombi kuboba inzu zogosha ari ibintu bigoye.

Usibye kuba badafite amazi n'umuriro, bifuza ko n'imihanda yakorwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Abavuganye na Radiyo Flash Fm bavuze ko iyo bagiye aho bakura amazi bakoresha urugendo rw'isaha ndetse ko bifuza ko bakwegereza amashanyarazi .

Umwe ati 'Iyo tuvoma ,tuvoma kure. Dukora urugendo rw'isaha nzima kugira ngo tugere mu rugo, tukaba twasaba inkunga Leta ngo ibashe kuduha kugira ngo turebe ko yatugeza ku matara'.

Undi ati ' Aka gasisiro gakeneye amazi ka gakenera n'umuriro, naho ibindi byose bimeze neza'.

Aba baturage by'Umwihariko abo mu Kagari ka Nyamugari,mu Murenge wa Kinobo bavuze ko begerejwe ibikorwaremezo nabo babibyazam umusaruro maze bakiteza imbere ndetse n'imiryango yabo.

Umwe ati 'Umuhanda ukozwe natwe twaba twakize, twabona ibikoresho hafi ndetse n'bayobozi baje kudusura bakabona n'inzira banyuramo y'umuhanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kintobo, Niyibizi Louis , yavuze ko ku bijyanye n'umuriro w'amashanyarazi, bagiye kuba batanze uturuka ku mirasire y'izuba naho ku bijyanye n'amazi ngo hari umuyoboro ugiye gutangira kubakwa vuba muri uwo murenge.

Ati' Ibikorwaremezo birimo amashanyarazi birasaba ubuvugizi. Cyane cyane turi gutekereza gukoresha ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'izubaba akadufasha ku baturage bacu mu gihe kigufi ariko mu gihe kirambye turifuza ko hazaba ubuvugizi hakazabona n'amashanyarazi asanzwe'.

Ku kijyanye n'amazi, yavuze ko hari umuyoboro uzubakwa uyu mwaka. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko ibikorwaremezo bizubakwa uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Abaturage bo muri Nyabihu bataragezwaho amazi n'amashanyarazi bagaragaje ko bibagiranye mu iterambere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-uduce-tudafite-amashanyarazi-n-amazi-turinubira-guhezwa-mu-iterambere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)