Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira kuwa 15 Mutarama 2021 mu Mudugudu wa Nyagatare mu Kagari ka Gishuru mu Murenge wa Tabagwe hafi y'urugabano rw'ibihugu byombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Tabagwe, Célestin Munyangabo, yabwiye IGIHE ko izo nka n'ihene zatwawe n'abajura baturutse muri Uganda ngo bazikuye aho zari ziri barazambukana bazijyana iwabo.
Yagize ati 'Batwaye inka umunani n'ihene eshatu, bazitwaye mu rukerera rushyira tariki ya 15, izo nka zari iz'abaturage bane ihene ari iz'umuturage umwe, ubu tumaze kumenya aho ziherereye turacyakurikirana turi kuvugana n'abayobozi b'inzego z'ibanze muri Uganda kugira ngo bazifate bazidusubize twamenye aho ziri.'
Yakomeje avuga ko ubwo hamenyekanye aho aya matungo ari muri Uganda bizeye ko inzego z'ibanze zaho zizabafasha kuyafata zikayagarurwa mu Rwanda. Yakomeje avuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo kongera gukaza umutekano kuko atari ku nshuro ya mbere abantu baturuka Uganda bakaza kwiba mu Rwanda.
Ati 'Mu ngamba twafashe ni ukurushaho kwicungira umutekano cyane, abaturage nabo tukabasaba kurinda amatungo yabo kuko si ubwa mbere baza kwiba amatungo mu Rwanda byaherukaga mu mezi abiri ashize.'
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi n'igihugu cya Uganda, imirenge igera kuri itandatu yose ihana imbibi n'iki gihugu ahenshi ukaba usanga ibihugu byombi bitandukanywa n'ikibaya gito cyangwa amasambu y'abaturage b'ibihugu byombi yegeranye cyane ku buryo biba byoroshye kuhambuka.
Imirenge yo mu Karere ka Nyagatare ihana imbibi na Uganda harimo Matimba, Musheri, Karama, Tabagwe, Kiyombe na Rwempasha.