Nyagatare: Imyaka ibaye itandatu imvubu zonera abaturage bakabura kivugira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo bavuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo imvubu ziturutse mu mugezi w’Akagera zinjiye mu idamu ya Karangazi iri mu gishanga cya Rwangingo gikora ku Mirenge ibiri ya Karangazi na Katabagemu.

Izi mvubu zaje ari ebyiri none kuri ubu zimaze kuba umunani. Ikizitunze ngo ni imyaka ihingwa n’abaturage bo mu tugari twa Mbale, Rwisirabo, Kizirakombe na Karama, abahahinga bavuga ko bataye icyizere cyo guhinga bakeza bitewe nuko kimwe cya kabiri cy’ibyo bahinga biribwa n’izi mvubu.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko imyaka ibaye itandatu bonerwa n’izi mvubu, ikibazo cyabo bakakigeza ku buyobozi ariko bikarangira ntagikozwe.

Kamanzi Aimé uhinga mu gishanga cya Rwangingo ku buso bungana na hegitari 3,5 mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko bibabaje kubona izi mvubu zibonera imyaka bakabura ubavuganira.

Ati “ Nka nijoro zagiye mu bigori nahinze by’imbuto kuko mpinga ibyo batubura njye na bagenzi banjye, zimaze kurya igice cya hegitari kandi nta cyizere cy’uko zitazagaruka zikarya n’ibindi, umuntu agira abazamu baharara ariko inyamanswa iyo yagutanze mu murima ntiwayikuramo.”

Yakomeje avuga ko bagerageje gusaba ubuyobozi bw’Akarere, Minagri na RDB kubakemurira iki kibazo ariko ngo ntacyo byatanze kuko imyaka igiye kuba itandatu hataraboneka igisubizo.

Ati “ Buri mwaka turarega tukongera tugahinga bikaba imfabusa, inyamanswa ziri aho hafi nta kindi kizitunze uretse imyaka duhinga, twanagerageje gusaba ko bazirekera abaturage bakaziyicira ntibabyemera.”

Kamanzi yasabye ubuyobozi kubafasha bagashakira izi mvubu igisubizo ngo kuko zikomeje kubatera igihombo gikomeye. Yavuze ko hari bamwe baba barasabye inguzanyo muri banki ugasanga bananiwe kuzishyura kubera imyaka bahinze yangijwe n’izi mvubu.

Nyirandayambaje Odette uhinga mu Kagari ka Kizirakombe ku buso bungana na hegitari ebyiri, yavuze ko na we imvubu zikomeje kumwangiriza ibyo yahinze.

Ati “ Ubu nari nahinze ibigori kuri hegitari 1,5 mpinga ikindi gice cya hegitari ho imboga. Ejobundi imvubu zarahariye, nabigejeje mu buyobozi ariko nta kintu baratubwira, sinjye gusa zaririye imyaka kuko hari na bagenzi banjye benshi, mbere zaratwoneraga tugaceceka ariko bimaze kuba imyaka ine yikurikiranya.”

Yavuze ko bibabaje kubona imvubu zibonera imyaka irenga ine yikurikiranya hakabura uza kuzihakura cyangwa ngo nibura bahabwe n’ubundi bufasha.

Imyaka yangiritse ntibayishyurwa yose

Kamanzi yakomeje avuga ko ikigega gishinzwe kwishyura imyaka yangijwe n’inyamaswa kitabishyura neza imyaka yabo iba yangijwe n’izi nyamanswa.

Ati “ Indishyi n’ubundi usanga nta kintu ziza ngo zimare, ntabwo baguha ibihumbi 100 Frw warashoye miliyoni 3Frw bikitwa indishyi n’ubundi ntacyo iribuze ngo imare, iyo baduha iza itinze kandi amafaranga bakanayagabanya ku buryo usanga n’ubundi turi mu bihombo.”

Nyirandayambaje we yavuze ko abashinzwe ubuhinzi ku Murenge ngo babarura ibyangijwe n’izi mvubu bajya kubishyura ugasanga ntibakurikije bimwe byabaruwe n’abashinzwe ubuhinzi ku Murenge, ahubwo bakabishyura ibyo bishakiye. Yasabye ubuyobozi kubafasha iki kibazo kigakemuka ngo kuko kibangamiye ubuhinzi bwabo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi butangaza ko nibura abantu 20 buri kwezi bonerwa n’izi mvubu cyane cyane mu gihe abahinzi baba bitegura gusarura imyaka yabo. Buvuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo ariko na n’ubu ngo ntakirakorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iki kibazo kimaze igihe kizwi ndetse ko bari gufatanya na RDB gushaka igisubizo.

Yagize ati “Turi kuvugana na RDB kugira ngo ize idufashe kuba twafata ibyemezo bitandukanye, batwijeje ko iki kibazo bagikemura vuba aha n’ubu hari abantu babo baje inaha kureba uko bimeze.”

“ Icyo tuzi neza ni uko hari inyamaswa zikunda konera abaturage kandi nk’Akarere tugira abo dufatanya nabo mu gukemura ikibazo rero kuko ari imvubu zizamuka mu gihe amazi yabaye menshi, turakomeza kuvugana na RDB ku buryo iki kibazo tugikemura burundu.”

Meya Mushabe yasabye abaturage kwihangana ngo kuko bagiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zisumbuye ku buryo n’uwangirijwe n’izi mvubu yajya abona amafaranga mu minsi mike.

Izi mvubu zonera abaturage ku buryo bibagora kugira icyo baramura
Muri aba bahinzi harimo ababa baratse inguzanyo bakagorwa no kuzishyura kuko ntacyo basaruye
Bamaze imyaka itandatu bonerwa n'imvubu zavuye mu mugezi w'Akagera



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-imyaka-ibaye-itandatu-imvubu-zonera-abaturage-bakabura-kivugira
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)