Nyamagabe: Imikorere y’uruganda rutunganya ingano ikomeje kuba agatereranzamba, abahinzi barataka ibihombo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru ruganda rwubatswe n’abashoramari mu Murenge wa Tare kugira ngo rujye rwakira kandi rutunganye ingano zihingwa mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kuko muri icyo gice cy’imisozi miremire zihera ku bwinshi.

Kuri ubu inyubako zarwo zatangiye kwangirika kubera kudakoreshwa kandi rwaruzuye rutwaye amafaranga menshi abarirwa muri miliyoni 400 Frw.

Abaturage baruturiye bavuga ko kuva rwubakwa rwakoze igihe gito ruhita ruhagarara. Rwakunze guhura n’ibibazo byo kudakora kuko ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuraga abaturage mu Karere ka Nyamagabe muri Gashyantare 2019 icyo kibazo bakimugejejeho.

Uko kudakora kwarwo byatumye tariki ya 6 Kamena 2019 abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaramye Soraya, bajya gukurikirana ikibazo rufite bahava bijeje abaturage ko rugiye gukora babasaba guhinga ingano ku bwinshi, gusa ibyo babijeje kuri ubu ntibiraba.

Kuri ubu aba bahinzi bibaza icyabuze kugira ngo uruganda rukore dore ko ingano zihari.

Mu bitekerezo aba bahinzi b’ingano batanga bifuza ko bafatanya na banyiri uruganda ikibazo gihari kigakemuka ariko umusaruro wabo ntukomeze gupfa ubusa.

Umwe muri aba bahinzi waganiriye na IGIHE ariko ntiyifuze ko umwirondoro we ujya hanze yavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo uru ruganda rutangire gutunganya umusaruro wabo.

Ati “Babitubwiye twakwishakamo ubushobozi. Nka koperative tuba dukora tukaba twateranya noneho tukareba uburyo rwakora.”

Aba bahinzi bahuriza ku gihombo bakomeje guterwa no kudakora k’urwo ruganda bakibaza n’impamvu badahabwa amakuru ku kibazo cyabaye.

Ikibazo uruganda rwagize giteye gite?

Uru ruganda rwubatswe mu 2004 nyuma gato ruza gufunga kubera ibibazo by’amadeni. Muri 2017 rwongeye gusubukura imirimo ariko bigeze muri Mutarama 2018 rwongera gufunga imiryango.

Muri Gashyantare 2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko rwahagaze gukora kubera ideni rufitiye banki, abanyamigabane bakaba batumvikana neza uko rizishyurwa.

Ati “Sosiyete yitwa SMGC yaruguzemo imigabane myinshi igura n’ideni urwo ruganda rwari rufite; inanirwa kwishyura banki iryo deni bituma rudakora.”

Uwamahoro yavuze ko urwo ruganda ruherereye mu Murenge wa Tare ahitwa mu Gasarenda rukeneye arenga Miliyoni 44 FRW kugira ngo rwongere gukora.

Icyo gihe yavuze ko bagendeye ku nama bagiriwe na Perezida Kagame bagiye gukora ibishoboka byose rukongera gukora.

Yagize ati “Icyizere kirahari cyane kuko Perezida wa Repubulika yatanze umurongo w’uko rwakora kuko n’ubu hateganyijwe inama yiga uko rwakora ku buryo numva icyizere ari cyinshi cyane ahubwo tugiye gushishikiriza abaturage guhiga ingano.”

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’urwo ruganda, Ndahimana Emmanuel, yavuze ko umushoramari warwubakishije atubahirije amasezerano yagiranye na banki maze bituma irufatira.

Yagize ati “Nta muntu warukoresha uko yishakiye banki itabyemeye kuko ruri mu maboko yayo. Ibiganiro byagiye biba muri iki gihe ni ugushaka ukuntu uwambuye yakwishyura kugira ngo banki yishyurwe noneho uruganda ruboneke. Ntabwo uwo muntu arishyura uretse ko dutekereza ko afite ubwishyu. Ni ibintu byafashe igihe kirekire kirenze icyo twatekerezaga. Turatekereza ko niyishyura tuzumvikana na banki noneho uruganda rukongera rugakora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yavuze ko urwo ruganda rudakora ariko mu rwego rwo gufasha abaturage kutabura isoko ry’ingano bahinga, bitabaje abakora ibicuruzwa bikorwa mu ngano kugira ngo bajye baza kugurira abaturage, gusa abahinzi bo bavuga ko ntacyo byatanze.

Uruganda Gitare Mills rwafunze imiryango rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirindwi z’ingano buri munsi.

Kudakora k'uruganda rutunganya ingano bikomeje guhombya abazihinga i Nyamagabe
Kuva rwakubakwa rwakoze igihe gito cyane
Muri Kamena 2019 hateranye inama yari irimo na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yiga ku kibazo cy'uru ruganda

[email protected]




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imikorere-y-uruganda-rutunganya-ingano-ikomeje-kuba-agatereranzamba
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)