Mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku buheruka gukorwa mu Karere ka Nyamagabe, hagaragajwe ko umwanda ari kimwe mu bibangamiye abaturage bagatuye, kuko imibare yerekanye ko abasaga ibihumbi 119 bivuje indwara ziterwa n'umwanda kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2020.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yibukije ko ahantu hose hagomba kwimakazwa isuku kugira ngo n'abana bato bakure bazira umwanda.
Ati 'Nta muntu n'umwe ukwiye guteshwa agaciro no kuba afite umwanda kandi uwo mwanda yashoboraga kuwivanaho. Isuku kuri buri muntu, aho twahuriye, mu ngo zacu n'ahandi irashoboka.'
Uwamahoro yavuze ko by'umwihariko mu bigo by'amashuri hamaze gushyirwaho ibikorwa remezo byo kwimakaza isuku, asaba ko bibyazwa umusaruro.
Ati 'Ku mashuri henshi hubatswe ubukarabiro kugira ngo dufashe abana kwiga bafite isuku kandi banirinda icyorezo cya Coronavirus.'
Yasabye ko ibigo by'amashuri bishyiraho uburyo bwo gufata amazi y'imvura nayo agakoreshwa ntapfe ubusa, yibutsa ko abana bagomba gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune igihe bagiye kwinjira mu ishuri, mbere yo gutaha ndetse n'igihe cyose umwana asohotse mu ishuri agiye ku bwiherero cyangwa ahandi.
Uwamahoro yavuze ko mu nama aheruka kugirana n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, bemeranyije ko abarimu bagomba kugira isuku muri byose kugira ngo batange urugero rwiza ku banyeshuri.
Ati 'Isuku mu banyeshuri tugomba no kubanza kuyibona no mu barimu. Hari aho usanga n'umwarimu ubwe ayoboye ishuri ari imbere y'abana yigisha ariko na we adafite isuku yatuma abana bayibonamo urugero.'
Akomeza agira ati 'Nasabye abayobozi b'amashuri ko umwarimu bazabona aje ku ishuri adafite isuku bazajya bamusubizayo bakamwirukana rwose, kuko nta kindi yaba aje kwigisha abana ataje kubatoza isuku, ataje kubatoza ko ibyo na we yagezeho nka mwarimu n'abo bakwifuza kubigeraho.'
Indwara zituruka ku mwanda zikunze kwibasira abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe zirimo inzoka zo mu nda, indwara z'uruhu, amenyo n'impiswi.
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kaduha, Dr Kabalisa Tharcisse, yavuze ko izo ndwara zose zishobora kwirindwa abantu bimakaje isuku muri byose bakagira n'ubwiherero bwujuje ibyangombwa.