Abarimu 190 bo mu bigo 11 bihererereye muri uyu Murenge bavuze ko ibi babikoze kuko bazirikana ko nubwo bamaze igihe bahembwa, hari bagenzi babo bamaze amezi umunani badahembwa.
Mukatembasi Concessa wigisha muri rimwe muri aya mashuri yagize ati 'iki gikorwa twakoze nuko twabonye Perezida wa Repubulika yatwitayeho mu gihe cya Covid 19, abarimu bakorera mu bigo bya Leta tugahembwa tutari gukora akazi. Dusanga rero tugomba kumushimira tubinyuza mu gushakira abavandimwe bacu batigeze bahembwa.'
Abarimu bafashijwe ni abo mu kigo kigenga bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Maritini (College saint Martin Hanika).
Bimwe mu byo bahaye buri mwalimu harimo ibishyimbo ibiro bitanu, ifu y'ibigori (Kawunga) ibiro bitanu, ibiro bitanu by'umuceri na litiro y'amavuta.
Aba barezi 13 bahawe ibi biribwa bavuze ko ari igikorwa kiza kandi bakaba bashimiye aba barium bagenzi babo babatekerejeho.
Tuyishime Ismail wigisha mu ishami ry'icungamutungo yagize ati 'Covid-19 yakoze ku mpande zose ariko mu bigo byigenga byari akarusho. Guhembwa byarahagaze kuko abana bahise bataha kubona ubushobozi ku kigo birahagarara. Nari mbayeho nabi. Niba wari umenyereye kubaho uriye gatatu ku munsi byarahagaze byibuza ukarya rimwe. Turashima igikorwa bagenzi bacu mu bigo bya Leta bakoze kuba badutekerejeho.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise yashimye igitekerezo cyagizwe n'abarimu ba Leta kuko cyerekana ko bazirikana.
Aba barimu 190 bashyizeho urubuga rwa WhatsApp bise 'Thanks President' aho buri wese yitanze amafaranga ashoboye nta gahato maze bagakusanya amafaranga hafi ibihumbi 200 ariyo baguzemo ibyo biribwa batanze.