Ni inkoko zatanzwe n'umushinga Compassion International ku bufatanye n'Itorero Methodiste Libre itorero rya Kibogora.
Uwari uhagarariye uyu mushinga, Ndayishimiye Robert yavuze ko batanze inkoko bagamije guhashya imirire mibi mu bana.
Ati 'Tumaze kubona ikibazo gikomeye cy'imirire mibi y'abana n'igwingira ry'abana twarebye igisubizo twakorera ababyeyi maze tubona ko inkokoishobora kurandura imirire mibi mu bana aho zizabafasha kubona amagi akaba yagurisha, akagaburira abana maze bakagira imirire myiza.'
Bamwe mu bahawe izi nkoko bavuga ko basanzwe bafite abana bari mu mirire mibi, zikaba zigiye kubafasha kuyivamo bagaburira abana babo amagi n'inyama mu gihe zizaba zororotse.
Mukanyungura Julienne ati 'Nta tungo nari mfite mu rugo byatumaga tugira ikibazo cy'imirire mibi mu bana babiri mfite. Izi nkoko nzazibyaza umusaruro mbone amagi mpa abana bave mu mirire mibi.'
Hanyurwimfura Samuel yagize ati 'Mbyakiriye neza kuba bampaye inkoko kugira ngo zizanyororokere ndetse mbone n'amagi yo guha abana banjye nanjye.'
Buri muryango mu miryango 460 yo mu Mirenge ya Kanjongo na Kagano ukaba wahawe inkoko eshanu n'ibiryo byo kuzigaburira.
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke bushimira ubufatanye bw'imiryango nterankunga muri gahunda yo kurandura imirire mibi mu bana.
Muri uyu mwaka mu karere ka Nyamasheke habarurwa abana 98 bakiri mu mirire mibi.