Uyu murambo w'uyu mukecuru witwa Nyirahabineza Jeanne wabonetse mu Kiyaga cya Kivu mu masaha ya saa Saba zo ku wa 31 Ukuboza uri kureremba hejuru y'amazi.
Bamwe mu baturage IGIHE yasanze ku nkengero z'iki kiyaga bavuze ko babonye uwo murambo hakiri kare ariko abayobozi baza kuwukuramo mu masaha ya saa Cyenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome yavuze ko iperereza ryatangiye ariko ko bikekwa ko yiyahuye.
Yagize ati '' Ni uwo mu Mudugudu wa Rushonde, abantu bapfuye bakunze kugaragara mu Kivu baba biyahuye bitewe n'impamvu zitandukanye. Uriya mubyeyi hari abantu bari bamubonye mu gitondo ari muzima, kwiyahura nicyo gikekwa ariko iperereza riracyakomeje."
Mu kwezi gushize nibwo mu Karere ka Rusizi mu kiyaga cya Kivu hari habonetse umurambo w'undi mugabo uri mu mufuka.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-umurambo-w-umukecuru-wasanzwe-mu-kivu