Nyamirambo: Yahawe inka n’abanyerondo kubera imyitwarire ye myiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba banyerondo 260 b’i Nyamirambo, bashyikirije uyu muturage inka kubera imyitwarire ye myiza yamuranze.

Mu byagendeweho uyu mugabo atoranywa ngo harimo ko abanye neza n’abandi kandi ko yayoboye neza igihe yari Burugumesitiri wa Komine kanama guhera mu 1994 kugeza mu 1996.

Kugira ngo iyi nka ibashe kuboneka, buri munyerondo yatanze amafaranga ari hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

Aba banyerondo batangarije IGIHE ko bifuje kuremera umwe mu bahoze ari abayobozi mu 1994 cyangwa uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa se uwarokotse jenoside kugira ngo babagaragarize ko ari abagaciro.

Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo, Kanamugire François yavuze ko bakusanyije amafaranga yo kugura inka ubundi basaba abaturage kubashakira mugenzi wabo w’inyangamugayo uzayihabwa.

Ati “Twasabye ubuyobozi kudushakira umuntu waranzwe n’imyitwarire myiza kuko abanyerondo badatanga inka ahubwo itangwa n’abaturage baba ariwe baduhitiramo nk’uwabaye umuyobozi kandi w’umucikacumu utakiyobora kubera impinduka cyangwa ubushobozi bw’amashuri natwe tubikora mu kumushimira kubera uko yitangiye igihugu.”

Uwamungu Ignace yavuze ko yishimiye cyane inka yahawe n’abanyerondo cyane ko ari ikimenyetso cy’umudendezo n’umutekano.

Ati “Rwose byandenze ku buryo nabuze uko nabivuga kubera icyizere nagiriwe n’abasangirangendo banjye bashinzwe umutekano batekereje ko nanjye nahabwa inka kubera ko burya inka ni ikimenyetso cy’umudendezo w’umutekano cyane ko burya Umunyarwanda yavuze ko nta kiruta inka.”

Yakomeje ashimira aba banyerondo kubera uburyo bamaze kumva indangagaciro zo gukunda igihugu nk’uko abayobozi bakuru bahora babyigisha.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabasabye abanyerondo gukora kinyamwuga no guha agaciro umwenda bambara kuko hari byinshi uvuze.

Ati “Mu kwambara uwo mwambaro w’akazi mujye muzirikana kugira ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo mutegetswe gukora igihe mwambaye iyo myenda, yego birashoboka ko umuntu ashobora kugira imiterere ye ya kimuntu ariko ndagira ngo mwibuke ko igihe mwambaye uwo mwambaro mugomba kwitwara nk’abahagarariye igihugu.”

Yongeyeho ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda abaturage akubahohotera kuko aribo bashinzwe kubarinda.

Muri uyu muhango abanyerondo banashyikirijwe imyambaro mishyashya y’akazi n’iyo kujya bakorana siporo

Iyi niyo nka abanyerondo bahaye Uwamungu Ignace
Uwamungu Ignace ashyikirizwa inka yahawe
Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo Kanamugire Francois yavuze ko bahisemo guha inka uyu muturage kubera imyitwarire ye myiza



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yahawe-inka-n-abanyerondo-kubera-imyitwarire-ye-myiza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)