Iyo koperative ikorera mu mushinga ‘Nyanza-23’ cyangwa ‘Rwabicuma Project’ igizwe n’abahinzi bagera 55, ikaba isanzwe ikorera ubuhinzi mu cyanya cyatunganyijwe kigatahwa ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2015.
Bavuga ko bari bafitanye amasezerano n’ikompanyi yo muri Kenya yitwa ‘Diversity Venture Ltd’ ihagarariwe mu Rwanda na Mujawayezu Marie Immaculée yo kujya ibagurira umusaruro ariko ikaba yarabatengushye kuko uwo yatwaye wa miliyoni 24 Frw itawishyuye ndetse ituma n’undi ufite agaciro ka miliyoni 78 Frw ubapfira ubusa.
Perezida w’iyo Koperative, Habimana Gérard, yabwiye IGIHE ko bari barahinze urusenda ku buso bwa hegitali zisaga 16 bamaze gusarura rwiyemezamirimo araza atwara umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 24 Frw abishyuramo miliyoni 2 Frw andi arayambura.
Ati “Yatwishyuye miliyoni 2 Frw gusa, andi n’ubu ntarayatwishyura. Iyo tubaze igihembo yaduteye kubera ko hari undi musaruro atatwaye ukadupfita ubusa wa miliyoni 78 Frw, dusanga twarahombye arenga Miliyoni 100 Frw.”
Habimana avuga ko uwo rwiyemezamirimo bagiranye amasezerano yo kujya abagurira umusaruro muri Kanama 2019, batangira kuwumuha muri Gashyantare 2020.
Ati “Yavugaga ko azishyura mu byiciro mu byumweru bibiri andi akayishyra bitarenze ku itariki 30 z’ukwezi kwa Kamena 2020. Yatwishyuye Miliyoni 2 gusa hasigara 22,249,400 Frw atubwira ko nayo azayishyura vuba aje gutwara undi musaruro ariko birangira atagarutse urusenda rutangira gupfira mu murima.”
Avuga ko baherukana na rwiyemezamirimo muri Gicurasi 2020 aho baganiriye abizeza ko azabishyura bitarenze tariki ya 30 Kamena 2020 ari birangira atabyubahirije.
Bagannye inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ariko kugeza ubu nta gisubizo gifatika babonye.
Icyo kibazo kandi bakigejeje no ku itsinda ry’Abadepite babasuye mu Ugushyingo 2020 ariko ntabwo barasubizwa.
Umwe mu banyamuryango b’iyo Koperative witwa Batamuriza Martha yabwiye IGIHE ko yamaze kuyivamo kuko imikorere yananiranye.
Ati “Ntabwo ngikora kubera ko nabonye byanze ndabyihorera, igishoro cyarabuze kuko twambuwe na Rwiyemezamirimo.”
Abanyamuryango ba Koperative ‘Jyambere Muhinzi Nyanza’ baganiriye na IGIHE basabye ko ubuyobozi bwabafasha bakishyurwa amafaranga yose bambuwe kandi bagafasha kujya babona isoko bagurishirizaho umusaruro wabo aho guhuzwa na rwiyemezamirimo.
Habimana ati “Icyifuzo ni uko batwishyuriza kandi bakadufasha kubona isoko twigurishirizaho tudahaye umusaruro wacu rwiyemezamirimo. Ikindi gishoboka ni uko badufasha gushyiraho uburyo bwo gutunganya urusenda tukajya turugurisha rwamaze gutunganywa.”
Mu minsi ishize Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yari yasezeranyije abo bahinzi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse na NAEB bagiye gushaka ikibazo cyabo cyakemuka.
Yagize ati “Abambuye abaturage bari batumijwe kugira ngo bavuge uburyo bagomba kuzishyura aya mafaranga, icyumweru gitaha nyuma ya Noheli hari inama iteganyijwe kugira ngo abahinzi bahabwe umurongo w’uburyo bazishyurwamo.”
Gusa mu mpera za Ukuboza 2020 uwo rwiyemezamirimo yanditse ibaruwa avuga ko azaza kubareba muri uku kwezi kwa Mutarama 2021 kugira ngo baganire bemeranye uko azagenda abishyura buhoro buhoro.
Twagerageje guhamagara Mujawayezu Marie Immaculée uhagarariye ‘Diversity Venture Ltd’ mu Rwanda ngo asobanure byinshi ku byo ashinjwa n’abahinzi birimo ubwambuzi n’ubuhemu ariko ntiyitaba telefone inshuro zose.
Ntazinda yavuze ko hari gutegurwa umushinga uzabafasha kongerera agaciro ubuhinzi abo bahinzi bakora bw’urusenda urimo no kubaka uruganda rurutunganyiriza mu Rwanda kugira ngo batazongera guhura n’ibibazo birimo no kwamburwa cyangwa guhemukirwa.
Hashize imyaka isaga itanu umushinga mugari witwa Nyanza-23 cyangwa Rwabicuma Project ukubiyemo itunganwa ry’amaterasi y’indinganire, kuhira ku buso bugari hifashishijwe amazi y’icyuzi cya Rwabicuma, wegerejwe abaturage.
Uwo mushinga watashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu mwaka wa 2015. Watwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 6 Frw, ukaba waragombaga guteza imbere abatuye mu mirenge ya Rwabicuma, Nyagisozi na Cyabakamyi.
Mu ntego zawo harimo ahanini kongera umusaruro w’abahinzi ndetse no kongerera agaciro ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse bikajya binoherezwa hanze.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-urusenda-bashinja-rwiyemezamirimo-kubambura-no-kubateza