Nyanza: Hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni agakiriro kari kubakwa mu Murenge wa Busasamana bikaba biteganyijwe ko nikamara kuzura kazakoreramo abantu 450 kandi batange akazi ku bandi kuko hazaba harimo n'ibikorwa by'ubucuruzi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko muri ako gakiriro kazakorerwamo ububaji, gusudira, gukora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi kandi hakazakoreramo n'uruganda rw'imyenda.

Ati 'Hazakorerwamo ibikorwa byinshi kandi hazaba harimo n'uruganda rw'imyenda hakorerwamo n'ubucuruzi bunyuranye.'

Akomeza avuga ko bari basanzwe bafite agakiriro katameze neza ariko bubatse akagezweho kugira ngo hakorerwemo ibikorwa byinshi bifasha no mu kugabanya ubushomeri.

Ibikorwa bizakorerwamo bizatuma abaturage batera imbere ndetse n'akarere kabone imisoro myinshi.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baganiriye na IGIHE, bavuga ko bishimira ako gakiriro kuko kabazaniye iterambere kandi bahawe akazi mu kukubaka.

Tubagire François Xavier ati 'Hano mpakorera amafaranga kuko ndi umufundi, mbasha kuhabona amafaranga y'ishuri y'abana kandi n'umuryango wanjye ukabona ibyo ukeneye.'

Muhawenimana Epiphanie na we avuga ko akabona nk'igikorwa remezo gikomeye bazaniwe.

Ati 'Nibatangira gukoreramo ibikoresho byinshi tuzajya tubibona hafi yacu kandi urumva ko hari benshi bazaba bakoramo abandi bahabwe akazi.'

Mu Karere ka Nyanza kandi hagiye kuzura n'uruganda ruzajya rukora insinga z'amashanyarazi ruzaha akazi gahoraho abantu 100. Hari n'uruganda rw'amakaro rugiye kubakwa kuko rwamaze gukorerwa inyigo.

Ibarura riheruka ryerekanye ko mu Karere ka Nyanza abaturage bakennye cyane bangana na 16% naho abakene ari 46%. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buvuga ko ibyo bikorwa byose igikomeye byitezweho ari ugutanga akazi ku baturage imibereho yabo igahinduka.

Aka gakiriro kitezweho gutanga akazi kuri benshi biganjemo urubyiruko
Ibikorwa biri muri uyu mushinga bizafasha abaturage gutera imbere
Igice cy'Agakiriro ka Nyanza kizajya gikorerwamo ubucuruzi bw'ibikoresho byarangiye
I Nyanza hagiye kuzura agakiriro kazakoreramo abantu 450 kazaba karimo n'uruganda rw'imyenda
Muri aka gakiriro hazaba harimo n'igice cy'uruganda rw'imyenda
Ni agakiriro kanini kazakorerwamo n'abantu 450
Muri aka gakiriro hazanakorerwamo ibijyanye n'ububaji, gusudira n'ibindi

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hagiye-kuzura-agakiriro-kazakoreramo-abantu-450-kazaba-karimo-n-uruganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)