Nyanza: Umugabo akurikiranyweho kwica mugenzi we babanaga mu nzu bapfuye 500 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mugabo akekwaho kwica Iyibishaka Jean Marie w'imyaka 39 mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2020. Babanaga mu nzu iri mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma, bakora akazi k'ubufundi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko mu gihe hari hatangiye iperereza kuri urwo rupfu, kuri uyu wa Mbere uwo mugabo yahise ajya kwirega avuga ko ari we wishe mugenzi we.

Ati 'Ni we wishyikirije RIB nyuma y'uko abaturage bamusanze mu ishyamba bakamubaza ibyo arimo. Yemera ko ari we wamwishe bapfuye amafaranga 500 Frw.'

Yavuze ko amakuru y'ibanze bamaze kubona avuga ko uwo mugabo yishe mugenzi we bapfuye 500 Frw amujugunya mu cyobo cyahoze ari umusarani.

Ukekwaho kwica mugenzi we akomoka mu Karere ka Nyamagabe akaba afite abana bane, ariko ngo yari yarabatanye na nyina ubabyara ajya kwishakira akazi. Nyakwigendera we akomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nta mugore yagiraga.

Dr Murangira yavuze ko kugeza ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi mu gihe hakomeje iperereza ku cyaha yakoze no gukorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umurambo wa nyakwigendera wamaze kuvanwa mu cyobo wari wajugunywemo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yasabye abaturage guharanira kubana neza birinda amakimbirane kuko ari mabi kandi akunze kubyara ibyaha.

Amategeko ateganya ko uwo mugabo aramutse ahamwe n'icyaha cy'ubwicanyi yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umugabo-akurikiranyweho-kwica-mugenzi-we-babanaga-mu-nzu-bapfuye-500-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)