Nyarugenge: Ibyishimo ni byose ku baturage bashyikirijwe ibiryo muri Guma mu rugo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda kimwe n'abandi bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali batishoboye batangiye gushyikirizwai ibiryo mu ntangiriro z'icyumweru gishize nyuma y'aho Umujyi wa Kigali ushyizwe mu kato.

Ibiryo by'ibanze biri gutangwa ku batishoboye n'ababikeneye muri iki gihe cya Guma mu rugo bikaba bigizwe na kawunga n'ibishyimbo. Buri muryango uri guhabwa ibiryo bitewe n'ingano y'abawugize.

Ababishyikirijwe babwiye IGIHE ko biri kubafasha gusunika iminsi muri iki gihe batarimo gukora.

Umubyeyi w'abana babiri witwa Bankundiye Claudine, wo mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda yagize ati 'Njye ndishimye cyane kubera y'uko nta mugabo ngira. Mfite abana babiri umwe niwe wigaga none ninjye wabashakishakirizaga ubwo nkaba mbashimiye kubera ko bampaye amafunguro kubera y'uko nta n'ikintu na kimwe cyo kurya nari nsigaranye mu ngo.'

Byiringiro Alain na we avuga ko yishimiye kuba yahawe ibyo kurya ariko akanagaragaza ko ibyo bahawe bidahagije.

Ati ' Biratunejeje kuba natwe batwibutse bakaduha ibiryo kuko turashonje pe kubera iyi gahunda ya Guma mu rugo. Nubwo baduhaye, ibyo baduhaye ntibihagije kuko nk'ubu duhawe ibiryo ariko hari abadafite amakara cyangwa amavuta yo kubitekesha.'

Abari guhabwa ibiribwa biganjemo abari bafite imirimo yahagaze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, cyane cyane ba nyakabyizi baryaga ari uko uwo munsi bakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yavuze ko abatari bashyirwa ku rutonde kandi bakeneye ibiribwa, nabo bazazirikanwa nyuma yo gufasha ababikeneye kurusha abandi.

abahawe ibiryo babyishimiye
ukobiba byifashe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-ibyishimo-ni-byose-ku-baturage-bashyikirijwe-ibiryo-muri-guma-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)