Nyarugenge: Yatewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutesi (izina ryahinduwe) w'imyaka 16, yatewe inda yiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza. Uyu mukobwa wenda kuzuza imyaka 18 abana na nyina ukora akazi k'ubuyede.

Inkuru y'uyu mukobwa n'uburyo yatewe inda irababaje kuko ahamya ko uwamuteye inda yabikoze bamaze icyumweru kimwe bamenyanye, avuga ko batigeze bakundana kuko yahuye n'ibyo byago bamaze iminsi ine bahuye.

Umutesi avuga ko ku munsi wa gatanu amenyanye n'uwo musore, yagiye kumusura amugurira fanta ayinyweye agira isereri ahita yirambika ku buriri bwe

Ati 'Nigaga mu wa Gatandatu ku Kabusunzu duhurira mu nzira ambwira ko yankunze, ansaba kujya kumureba iwabo noneho ambaza icyo nywa mubwira fanta ayizanye nsomyeho nta ubwenge. Sinamenye ibyakurikiyeho gusa nashidutse nambaye ubusa ari mu saa Moya z'ijoro.'

Yavuze ko akigarura agatege yahise ataha ananiwe cyane ndetse nyina ahita amubaza aho avuye. Nyuma y'igihe gito yatangiye kumva amerewe nabi ku buryo n'umwarimu we yahise abona ko atwite, amutuma umubyeyi.

Ati 'Hashize igihe gito inda itangira kunkoroga mama atangira kubikeka noneho ku ishuri baramuhamagaza araza, ni bwo banjyanye kwa muganga barampima basanga ntwite.'

Yemeza ko nyuma yo gutwara inda yavuye mu ishuri kubera ipfunwe yari afite noneho atangira kubaho nabi kuko atanabashaga kubona ibimutunga bihagije cyane ko n'ubusanzwe iwabo baryaga rimwe ku munsi.

Umutesi avuga ko aterwa agahinda n'uko umusore wamuteye inda atamufasha kandi yidegembya nkaho nta kibazo afite.

Ati 'Mbayeho nabi kuko mama ni umuyede, kubona icyo aduha njye n'umwana ni ingorane kuko hari n'ubwo abura ibiraka nko muri ibi bihe bya COVID-19.'

Yongeyeho ko ikibazo cye yakigejeje mu buyobozi bw'inzego zibanze no mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ariko batari bagira icyo bagikoraho mu gihe umwana we amaze kugira umwaka n'amezi umunani.

Mu butumwa bwe, uyu mukobwa yagiriye inama bagenzi be kwirinda no kudakunda kugirira irari iby'Isi kugira ngo batazagwa mu mutego nk'uwo yaguyemo.

Umutesi watewe inda ashukishijwe fanta irimo ikinini gisinziriza, yahaye abana b'abakobwa ubutumwa bubasaba kutararikira iby'abandi ku buryo bishobora gutuma bajya mu ngeso mbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yatewe-inda-ashukishijwe-fanta-irimo-ikinini-gisinziriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)