Nyuma yo gusezererwa kw'Amavubi, Ange Kagame yagaragaje amarangamutima ye anenga imisifurire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo bamwe mu basore b'Amavubi muri Cameroun bari bafashwe n'ikiniga abandi amarira shoka, mu Rwanda agahinda n'umubabaro byari byose nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CHAN batsinzwe na Guinea 1-0. Ange Kagame ni umwe mu bagaragaje akababaro ke gashingiye ku misifurire itari iya kinyamwuga yaranze uyu mukino.

Uyu mukino wa ¼ wabereye mu Mujyi wa Limbe muri Cameroun, wabaye saa tatu z'ejo hashize, waje kurangira Amavubi atsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota 59 kuri kufura.

Muri rusange ntabwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakinnye neza nk'uko abanyarwanda bari babyiteze bashingiye ku mukino usoza itsinda bakinnyemo na Togo.

Ntabwo wari umukino mwiza ku Rwanda n'ubwo bagerageje gusatira ariko nta mahirwe menshi babonye n'ayo babonye kuyabyaza umusaruro byanze, guhererekanya ngo bareme uburyo bw'igitego ntibyabakundiye.

Ni umukono wabonetsemo amakarita 2 y'imituku, iyahawe Mory Kante wa Guinea ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge, Olivier Kwziera na we yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 52 ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea, ikarita itavuzweho rumwe.

Umusifuzi Samir Guezzaz ukomoka muri Moroc wasifuye uyu mukino, ntiyagiye yemeranywa na benshi bitewe n'ibyemezo yagiye afata byatumye ashyirwa mu bafashije Guinea gutsinda umukino.

Yanenzwe gusa nk'ubogamira kuri Guinea cyane aho yagiye asifura amakosa amwe n'amawe u Rwanda atariyo, guha abakinnyi amakarita, nk'ikarita y'umuhondo yahaye Muhadjiri, mu mashusho bigaragara ko nta kosa yari yakoze.

Ku ikarita itukura yahawe Olivier Kwizera ku ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, n'ubwo nayo umusifuzi yifashishije VAR, nabwo bigaragara ko nta hantu na hamwe yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

Ange Kagame, umukobwa Perezida paul Kagame, ni umwe mu batariye iminwa bagaragaza amarangamutima yabo aho mu butumwa butandukanye yagiye ashyira kuri Twitter, yashinje umusifuzi kuba nyirabayazana wo gusezererwa kw'Amavubi.

Avuga ku butumwa bw'umunyamakuru Usher Komigisha yashyize kuri twitter avuga ko Guinea isezereye u Rwanda yagize ati'ubufasha butabarika butangaje bahawe n'umusifuzi.'

& an incredible amount of assists from the referee 🥴

â€" AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

Yakomeje avuga ko mu buzima bwe ari ubwa mbere yabona imisifurire nk'iyo yabonye.

I have never in the entirety of my life seen officiating like this! EVER . Whaaaaat? #GUIRWA

â€" AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

Ange Kagame kandi mu gukomeza kugaragaza amarangamutima ye yavuze ko n'umusifuzi akwiye guhabwa umwambaro wa Guinea akabakinira ku mugaragaro.

Bamwambike uniform birangire! https://t.co/MnYod50Pvr

â€" AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

Uburyo VAR yakoreshejwemo muri uyu mukino nabyo ntabwo yabyemeye, aho yavuze ko yakoreshejwe nabi.

.

Since we're misusing VAR. can we review this officiating? Absolute 🗑🗑 #GUIRWA

â€" AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

The Ref watching the VAR #GUIRWA pic.twitter.com/3FVTEWjUGF

â€" AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

Si Ange Kagame gusa kuko n'abandi bantu batandukanye abakunzi b'ikipe y'igihugu, bagiye bagaragaza kutishimira imyitwarire y'umusfuzi.

Igitego Guinea yatsinze u Rwanda rugahita rusezererwa
Umusifuzi Samir yanenzwe na Ange Kagame



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezererwa-kw-amavubi-ange-kagame-yagaragaje-amarangamutima-ye-anenga-imisifurire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)