Urutonde rw’ibiraro byo mu kirere bisurwa n’abakerarugendo benshi rwakozwe n’Ikigo cya ‘Lonely Planet’ cyandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ku rwego rw’Isi.
Mu bindi biraro bigaragara kuri uru rutonde birimo Redwoods Nightlights cyo muri Nouvelle Zélande; Arbor Day Farm Tree Adventure cyo muri Pariki ya Nebraska yo muri Amerika; Daintree Discovery Center cyo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest cyo mu Budage.
Harimo kandi Monteverde Sky Walk cyo muri Costa Rica; Tahune Airwalk cyo muri Australia; Canopy Walkway cyo mu Ishyamba rya Amazon muri Peru; Sequoia Aerial Adventure cyo mu Mujyi wa California muri Amerika, OCBC Skyway cyo muri Singapore na Tree Top Canopy Walk cyo muri Malaysia.
Lonely Planet yakoze uru rutonde ni ikigo cyo muri Australie, cyatangiye kurukora mu mwaka wa 2019. Iki kigo gikora nk’icapiro kimaze kugurisha ibitabo birenga miliyoni 12.
Nyungwe Canopy Walkway ni ikiraro kimenyerewe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe aho kinyura muri metero 70 hejuru y’iryo shyamba, kigafasha abagisura kwirebera urusobe rw’ibinyabuzima birigaragaramo mu buryo bwihariye.
Pariki ya Nyungwe ibarizwamo ubwoko bwinshi z’inyoni, ariko hakabamo n’inyamaswa ziba mu biti zirimo inkende n’inguge, ku buryo uwasuye iyi pariki, akagira amahirwe yo kugenda kuri iki kiraro, ahava anyuzwe n’ibyo yabonye.
Canopy Walkway ifite metero 160 z’uburebure, aho bisaba gusa amafaranga 60$ (hafi arenga ibihumbi 58 Frw).
Amafoto agaragaza ubwiza bw’ikiraro kiri mu Ishyamba rya Nyungwe
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canopy-walkway-ni-cyo-kiraro-cya-mbere-ku-isi-mu-bikurura-ba-mukerarugendo