Nyungwe Canopy Walkway ku isonga mu biraro bikurura ba mukerarugendo ku Isi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urutonde rw'ibiraro byo mu kirere bisurwa n'abakerarugendo benshi rwakozwe n'Ikigo cya 'Lonely Planet' cyandika ibitabo biyobora ba mukerarugendo ku rwego rw'Isi.

Mu bindi biraro bigaragara kuri uru rutonde birimo Redwoods Nightlights cyo muri Nouvelle Zélande; Arbor Day Farm Tree Adventure cyo muri Pariki ya Nebraska yo muri Amerika; Daintree Discovery Center cyo muri Australia na Treetop Walk Bavarian Forest cyo mu Budage.

Harimo kandi Monteverde Sky Walk cyo muri Costa Rica; Tahune Airwalk cyo muri Australia; Canopy Walkway cyo mu Ishyamba rya Amazon muri Peru; Sequoia Aerial Adventure cyo mu Mujyi wa California muri Amerika, OCBC Skyway cyo muri Singapore na Tree Top Canopy Walk cyo muri Malaysia.

Lonely Planet yakoze uru rutonde ni ikigo cyo muri Australie, cyatangiye kurukora mu mwaka wa 2019. Iki kigo gikora nk'icapiro kimaze kugurisha ibitabo birenga miliyoni 12.

Nyungwe Canopy Walkway ni ikiraro kimenyerewe muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe aho kinyura muri metero 70 hejuru y'iryo shyamba, kigafasha abagisura kwirebera urusobe rw'ibinyabuzima birigaragaramo mu buryo bwihariye.

Pariki ya Nyungwe ibarizwamo ubwoko bwinshi z'inyoni, ariko hakabamo n'inyamaswa ziba mu biti zirimo inkende n'inguge, ku buryo uwasuye iyi pariki, akagira amahirwe yo kugenda kuri iki kiraro, ahava anyuzwe n'ibyo yabonye.

Canopy Walkway ifite metero 160 z'uburebure, aho bisaba gusa amafaranga 60$ (hafi arenga ibihumbi 58 Frw).

Amafoto agaragaza ubwiza bw'ikiraro kiri mu Ishyamba rya Nyungwe

Ikiraro cya Nyungwe Canopy Walkway ni cyo cya mbere gikunzwe ku rwego rw'Isi
Iki kiraro kiri mu metero 70 uvuye ku butaka
Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 160
Kugenda kuri iki kiraro bisaba arenga ibihumbi 58 Frw
Ni ikiraro kiri ahirengeye mu ishyamba rya Nyungwe, ku buryo ukiriho ashobora kubona iri shyamba mu buryo bwagutse
Ni ikiraro gifite umutekano uhambaye ku buryo kidashobora guteza impanuka
Iki kiraro kizwiho gufasha abakundana kuryoherwa n'urukundo rwabo
Ku matsinda y'abantu benshi, bashobora kujya gusura iki kiraro bakahagirira ibihe byiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/canopy-walkway-ni-cyo-kiraro-cya-mbere-ku-isi-mu-bikurura-ba-mukerarugendo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)