Padiri Ubald yatabarutse kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azize indwara y'ibihaha yamufashe nyuma y'igihe arwaye Coronavirus.
Itangazo rya NURC rivuga ko 'Padiri Ubald yaranzwe n'indangagaciro zo gukunda u Rwanda n'Abanyarwanda, kuba inyangamugayo, gukoresha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubiri na Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.'
NURC ivuga ko ''Abanyarwanda bazirikana uruhare rw'indashyikirwa rwa Padiri Ubald mu kugarura no kubungabunga igihango cy'ubumwe bw'Abanyarwanda yitangiye n'umutima we wose guhera muri Paruwasi ya Mushaka ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ntiruzibagirana mu mateka y'u Rwanda.''
Mu Banyarwanda bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n'itabaruka rya Padiri Ubald barimo na Nyiricyubahiro Antoine Kardinali Kambanda wavuze ko Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima.
Yagize ati 'Padiri Ubald Rugirangoga, Imana yamuduhaye yamwisubije none imwakire, aruhukire mu mahoro. Imana yamurokoye Jenoside yakorewe abatutsi imufitiye umugambi wo gusana imitima, gufasha abantu kwiyunga n'Imana, umuntu kwiyunga na we ubwe.'
Padiri Ubald yatangije gahunda y'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu ahagana mu 1999, yakomereje muri Paruwasi ya Ntendezi, iya Nyamata n'iya Kibirizi.
Ibikorwa nk'ibi byaje kumuhesha kuba Umurinzi w'Igihango ku rwego rw'Igihugu, kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.
NURC ivuga ko Padiri Ubald yafashije benshi mu rugendo rw'isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.