Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusabe nk’ubu Pasiteri François Bazaramba yari yabugejeje ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki mu 2019, ariko ruza kubutera utwatsi ruvuga ko bitashoboka kuko ibyaha aregwa bikomeye ku buryo atafungurwa. Urukiko kandi rwavuze ko uyu mugabo ataruzuza ibisabwa ngo abe yarekurwa mbere y’igihe.

Nyuma y’umwaka umwe, Bazaramba w’imyaka 70 yongeye gusaba kurekurwa, bikaba biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki ruri bwumve ubusabe bwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, ni igikorwa kiraba hifashishijwe ikoranabuhanga akagikurikiranira aho afungiye.

Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi mu 2007. Yahamijwe ibyaha byo gukangurira abantu gutsemba Abatutsi.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwahamije Pasiteri Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu.

Nubwo uyu mugabo yakatiwe gufungwa burundu we mu kuburana ntiyemeraga ibyaha aregwa.

Pasiteri Bazaramba wageze muri Finland mu 2003 akaza guhabwa ubuhungiro, yavukiye mu yahoze ari komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951. Mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

Muri Jenoside, yari pasiteri mu yahoze ari Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Yakurikiranyweho imfu z’abantu barenga 5,000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko abantu batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko yagizemo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.

Urubanza rwe rwaravuzwe cyane muri Finland bitewe n’uko ari urwa mbere rwari rubaye nyuma y’uko icyo gihugu gihugu gishyize umukono ku mategeko mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside.

Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-bazaramba-ufungiye-ibyaha-bya-jenoside-yongeye-gusaba-kurekurwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)