Pasiteri Majyambere Joseph wayoboraga Itorero Umuriro wa Pantekote yishwe na Coronavirus - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y’urupfu rwa Pasiteri Majyambere yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Amakuru IGIHE yamenya ni uko nyakwigendera yari amaze iminsi ari gukurikiranwa n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya, ahasanzwe havurirwa abarwayi ba Coronavirus.

Pasiteri Majyambere Joseph yamenyekanye cyane ubwo yavaga muri ADEPR. Mu buhamya bwe yavugaga ko yatotejwe, agakubitwa agafungwa inshuro nyinshi hagatangwa n’amafaranga ngo yicwe azira ko yanze kunywesha agakombe ku ifunguro ryera.

Mu 2001 nibwo ngo Itorero ADEPR, ryasabye abapasiteri gusinyira ko bashaka impinduka mu bijyanye n’uburyo batangaga ifunguro ryera/igaburo cyangwa se guhazwa ku Bakirisitu Gatolika.

Icyo gihe Pasiteri Majyambere Joseph n’abandi bapasiteri babwiwe impamvu zitandukanye bagomba guhindura uburyo bajyaga ku ifunguro ryera zirimo kuba iri torero riri kugenda ritera imbere ari nako rizamo abantu basobanutse (bajijutse) badashaka gusangira n’abaciriritse ku gikombe, kuba hari indwara zandurira mu gusangirira n’izindi mpamvu zitandukanye.

Aba bapasiteri ntibabyemeye maze bayobowe na Pasiteri Majyambere, bakora icyitwa ‘kwicomokora’ ni ukuvuga kwitandukanya na ADEPR, bashinga itorero ryabo. Ibi ariko ntibyabujije abasigaye muri ADEPR gukoresha udukombe twinshi ku igaburo.

Abayoboraga ADEPR ntibashimishijwe n’icyemezo cye kuko babonaga ko agiye kubatwara abayoboke dore ko icyo gihe asohoka, abakirisitu basaga 3000 muri iryo torero mu Mujyi wa Kigali bamugannye.

Pasiteri Majyambere hari igihe yafunzwe umwaka n’igice muri Gereza ya Nyarugenge [1930], azira ko yitandukanyije na ADEPR, akaza kugirwa umwere kuko basanze ibyo yashinjwaga nta kuri kurimo.

Itorero Umuriro wa Pantekote rigizwe n’abasaga ibihumbi 10 biganjemo abitandukanyije na ADEPR. Icyicaro cyaryo kiri i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo. Rifite Ishami muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-majyambere-joseph-wayoboraga-itorero-umuriro-wa-pantekote-yishwe-na
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)