Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu Nama y'uru Rwego yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yari igamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 NEPAD imaze ishinzwe, kuko yashyizweho bwa mbere mu mwaka wa 2001.
Perezida Kagame, usanzwe anayoboye uru Rwego muri manda y'imyaka ibiri, yavuze ko uruhare rwa NEPAD mu iterambere rya Afurika rudashidikanywaho, dore ko uru Rwego rwashinzwe rufite intego yo kurandura ubukene no gufasha Umugabane wa Afurika kugira uruhare mu mikorere y'ubukungu bw'Isi, kandi byose bikanyura mu miyoborere myiza.
Kagame yavuze ko NEPAD yakomeje kugira intego yo guteza imbere Umugabane wa Afurika, ati "indangagaciro za NEPAD zigize amavugurura twabonye akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu myaka ishize, kandi yatanze umusaruro mwiza".
Mu mwaka wa 2018, inshingano za NEPAD zarahindutse, ihabwa inshingano nshya zo kuba umuyoboro uzafasha Umugabane wa Afurika kugera ku ntego z'iterambere zizagerwaho n'uyu Mugabane mu mwaka wa 2063.
Perezida Kagame yavuze ko imiterere n'imokorere bya NEPAD biyiha ubushobozi bwo gufasha uyu Mugabane kugera ku ntego zawo.
Yagize ati "ntabwo ari impanuka kuba NEPAD yarabaye Urwego rw'Iterambere ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibikorwa bya NEPAD bituma iba urwego rukwiriye rwafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere za 2063 z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe".
Kagame kandi yavuze ko kugira ngo uru rwego rugere ku ntego zarwo, bikwiriye ko ibihugu bya Afurika birushyigikira, ati "ndashimira abafatanyabikorwa bafashije NEPAD mu myaka 20 ishize, baba bari muri Afurika no hanze yayo. Ndahamagarira ibihugu binyamuryango by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira ubufatanye butandukanye NEPAD yakoze".
Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu byihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa, harimo gushyigikira amasezerano y'Isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa mu minsi ishize.
Yagize ati "gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje nk'ibihugu binyamuryango
[by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] si inshingano zacu gusa, ni ibikorwa bikwiriye".
Kagame kandi yanashimiye Dr. Ibrahim Mayaki wayoboye NEPAD mu gihe cy'imyaka irenga 10, avuga ko yayiboranye ubwitange budasanzwe.
NEPAD ni urwego rwavutse mu myaka wa 2001, rufite intego yo gufasha Umugabane wa Afurika guhangana n'ubukene ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza kuri uyu Mugabane. Kuri ubu, uru rwego rufite inshingano ikomeye yo kuyobora gahunda z'iterambere z'umugabane wa Afurika, zigomba kuzaba zaragezweho mu mwaka wa 2063.