-
- Perezida Paul Kagame
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 20 ishize ifite igisobanuro gikomeye ku mavugurura yakozwe agamije kwihutisha iterambere rya Afurika.
Yavuze ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2001 aribwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) washyizweho usimbuye Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (OUA).
Nyuma y'amezi abiri muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001 hahise hashyirwaho umuryango wa NEPAD ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n'ubw'isi no kwimakaza imiyoborere myiza kuri uwo mugabane.
Perezida Kagame yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutangiza uwo muryango barimo abayoboraga ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y'Epfo.
Yavuze ko mu myaka yakurikiyeho uwo muryango wagiye waguka, ndetse ukomeza mu nzira iganisha ku ntego wiyemeje.
Ati “Izo ntego n'indangagaciro za NEPAD ni zo zagendeweho mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka myinshi ishize, kandi byatanze umusaruro.
Ibyo byatumye NEPAD ikomeza kwaguka, maze muri 2018 ihinduka Ikigega gishinzwe Iterambere rya Afurika.
NEPAD kandi ni rwo rwego ruri ku isonga mu guharanira ko Afurika izagera ku ntego yiyemeje mu mwaka wa 2063.
Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bafashije NEPAD kugera ku ntego zayo mu myaka 20 ishize, baba abo muri Afurika no hanze ya Afurika.
Yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira intego Akanama gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD kiyemeje harimo nko guteza imbere ndetse no koroshya ibijyanye n'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika.
source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-nepad-mu-guteza-imbere-afurika