Perezida Kagame yitabiriye Inama y'Impuguke za Kaminuza ya Harvard yiga ku iterambere rya Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yateguwe na Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yiswe 'Africa Rising Seminar'. Yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho rizwi nka 'Video Conference', kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko 'Perezida Kagame ari gutanga ibitekerezo ku byerekeranye n'ubuyobozi mu nama ihuza abanyeshuri, abarimu, n'abandi bakozi bo muri Kaminuza ya Harvard, Ishami ry'Ubukungu.'

Mu bandi batanze ibiganiro muri iyi nama harimo Hakeem Belo-Osagie, Umucuruzi wo muri Nigeria, akaba n'Umuyobozi w'Ikigo Metis Capital Management LLC gitanga serivisi z'ubujyanama mu bijyanye n'Ishoramari.

Uyu mushoramari wigeze gushyirwa ku rutonde rwa Forbes n'umuherwe wa mbere muri Afurika, ni umwe mu bize muri Kaminuza ya Havard by'umwihariko mu Ishami ry'Ubukungu.

Undi watanze ikiganiro muri iyi nama ni Andy Zelleke, umwarimu mu Ishami ry'Ubukungu muri Kaminuza ya Havard.

Perezida Kagame asanzwe ari mu bayobozi bajya batanga ibiganiro muri Kaminuza ya Harvard, aho nko mu 2017, yatanze isomo rijyanye n'ubukungu buciriritse mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2016 yatanze ikiganiro agaruka ku kuba iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha kuri gahunda za Leta n'inkunga.

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abayobozi 54 bongerera ubumenyi bwabo mu miyoborere mu Ishuri ry'Ubucuruzi rya Harvard, aho bari baje kwigira ku iterambere, uburyo bw'imiyoborere n'ibindi u Rwanda rwagezeho.

Aba bayobozi bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu bari barimo abayobora ibigo n'inzego zitandukanye mu bihugu 16, bahugurwa n'ishuri ry'ubucuruzi rya Harvard muri porogaramu yaryo yo gutanga ubumenyi ku bayobozi ba Afurika bubafasha guteza imbere ibigo bakoreramo n'igihugu muri rusange, izwi nka SEPA.

Kaminuza ya Harvard ifatwa nk'imwe mu za mbere ku Isi, iherereye mu Mujyi wa Boston, ikaba izwiho guhugura abayobozi ndetse n'abandi bantu batandukanye bihugura ku Miyoborere, Politiki ndetse n'Ubukungu.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakunze gutanga amasomo n'ibiganiro muri Kaminuza ya Harvard
Andy Zelleke na Hakeem Belo Osagie ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iyi yama ya Africa Rising Seminar
Iyi nama ya Africa Rising Seminar yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiga ku Iterambere rya Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-y-impuguke-za-kaminuza-ya-harvard-yiga-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)