Perezida Kagame yitabiriye inama ya Biro y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2020, yahuje Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu ndetse n'abayobozi b'imiryango y'ubukungu.

Mu bandi bitabiriye iyi nama harimo Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa ari nawe uyobora AU, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta n'abandi.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko iyi nama igamije kuganirirwamo uburyo bwo gutumiza Inteko Rusange Isanzwe ya AU iteganyijwe kuba tariki 6-7 Gashyantare 2021.

Inteko rusange ya AU, igiye kuba mu gihe muri uyu mwaka aribwo Umugabane wa Afurika wageze ku nzozi z'itangizwa ku mugaragaro ry'Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Iri soko rusange rikomoka ku masezerano arishyiraho yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, rigamije gukuraho imbogamizi zirimo imisoro, amategeko n'ibindi bitandukanye byatumaga ubucuruzi hagati ya Afurika bugenda biguru ntege.

Amasezerano ashyiraho iri soko agena ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y'Umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu 2034.
Iyi nteko rusange yitezweho kuzarebera hamwe uburyo bwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugariza Afurika ndetse hakaba hakiri ihurizo ku bijyanye n'urukingo ruhanzwe amaso nk'urushobora kurokora abaturage.

Muri Kanama 2020, mu nama ya Biro ya Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushyirwaho perezida cyangwa umwe mu bagize biro agafasha mu gukurikirana ko mu gihe urukingo rwa COVID-19 ruzaba rwabonetse ruzagere muri Afurika kandi ku buryo buhagije.

Yagize ati 'Ndashaka gusaba ko Perezida wa Komisiyo ko yazirikana ko hajyaho umwe mu bakuru b'ibihugu kugira ngo akorane bya hafi na Strive Masiyiwa uri mu nshingano kuri ubu, kugira ngo bibande ku gukurikirana ko Afurika ibona urukingo mu gihe ruzaba rwabonetse.'

Muri gahunda yo gukingira COVID-19, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) umaze guhabwa inkingo miliyoni 270, zizafasha ibihugu birimo ibidafite ubushobozi bwo gukingira abaturage babyo.

Afurika yagerageje guhangana na Coronavirus ugereranyije n'indi migabane kuko kugeza ubu uyu mugabane umaze kubonekamo abanduye iki cyorezo barenga miliyoni eshatu.

Perezida Kagame akurikiye ibitekerezo bya bagenzi be bari bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame asanzwe ashinzwe amavugurura akenewe mu mikorere y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, nawe yitabiriye iyi nama
Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-biro-y-umuryango-wa-afurika-yunze-ubumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)