Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by'itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Museveni yagize amajwi 100% mu biro byitora bigera kuri 348 bibarizwa mu turere dutatu aritwo Kiruhura, Kazo na Isingiro nkuko byagaragajwe n'impapuro zigaragaza uko amatora yagenze muri Uganda zishyizwe hanze na Komisiyo ishinzwe amatora. Muri ibyo biro by'itora, Museveni yagize amajwi 100% mu karere ka Kiruhura kari gafite ibiro by'itora bingana na 143, 100% muri Kazo gafite ibiro by'itora 113 akagira kandi 100% mu karere ka Isingiro gafite ibiro by'itora 92.

Twibutse ko mu matora y'ubushize muri 2016 mu karere ka Isingiro, Museveni yagize 100% ku biro bimwe by'itora ariko ubu agira 100% mu biro by'itora 92. Mu matora y'ubushize kandi akagaragaza ko mu biro by'itora bimwe muri ako karere aribyo ubwitabire bw'amatora bwageze ku 100%

Kuri iyi si dutuyemo, ubwitabire bw'amatora ku gipimo 100% mu karere kose gafite ibiro by'itora bisaga 100, bishoboka byonyine muri Uganda. Ariko ibi bigaragaza ko hatabazwe amajwi abaturage batoye ahubwo ari uburiganya nkuko byagiye bigaragazwa na videwo zafashwe zigaragaza abasirikari n'abayoboke ba NRM batora ku bwinshi Museveni. Hari kandi nabibiye Museveni amajwi Ikindi ni uko bakoresheje urutonde rwo mu matora ya 2016 bigaragaza ko muri utwo turere dutatu nta wapfuye, nta nuwimutse ndetse nta nuwarwaye ku munsi w'amatora. Si muri utwo turere dutatu gusa Museveni yagize 100%, kuko hari ibiro by'itora mu turere twa Ssembabule, Nakaseke, Ibanda na Ntungamo. Bobi Wine ubwo imibare yajyaga hanze yagize ati 'Hagire umuntu ubwira General Museveni ko niyo ujya kwiba amatora ushyiramo ubwenge.

Dukurikije imibare yatanzwe na Komisiyo y'Amatora yagize 100% muri bimwe mu biro by'itora, ndetse na 95-99 % ahandi henshi. Ibi bivuga ko abiyandikishije bose bitabiriye amatora, nta wapfuye, ngo yimuke cyangwa ajye hanze y'igihugu, ndetse ngo haboneke imfabusa'

Mu cyumweru gishize umwe mu batoreye Isingiro (aho Museveni yagize amajwi 100%) wahawe izina rya Nyakato, yabwiye ikinyamakuru The Observer ko Museveni atari gutorwa mu Burengerazuba bwa Uganda, ko nawe yagiye gutora ku biro by'itora byari biherereye ku rusengero rwa pantekositi rwa Busingye ahagana saa tanu z'amanywa nyuma akabwirwa ko yatoye kandi agifite ikarita ye y'itora n'indangamuntu bikoreshwa mu matora. Yakomeje agira ati 'Naketse ko arinjye njyenyine, nyuma haza umuntu utwara Boda boda (Moto zitwara abagenzi) atubwira ko nawe byamubayeho.

Bigeze mu masaha ya ni mugoroba dusanga abantu benshi aribyo byababayeho, nabo batorewe' Kuva ku munsi w'amatora ya Perezida muri Uganda yaba, hagiye hacicikana amavidewo menshi agaragaza uburyo abantu biba amatora, bari kumwe n'inzego z'umutekano. Bobi Wine yagize amajwi 38,43% naho Perezida Museveni agira 58% nkuko byemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora. Abanyamategeko ba Bobi Wine batangaje ko bazatanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2021 bamagana ibyatangajwe na Komisiyo y'amatora.

The post Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by'itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-yafatanywe-igihanga-kigaragaza-uburyo-yibye-amatora-aho-mu-biro-byitora-bigera-kuri-348-yagize-100-nta-mfabusa-nta-nuwasibye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)