Perezida Kagame uyoboye akanama ka AUDA-NEPAD kagizwe n'abakuru b'ibihugu kagamije kwiga ku cyerecyezo cy'Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, yagarutse ku mateka ya NEPAD ndetse n'aya AU.
Yavuze ko muri Gicurasi 2001 habayeho Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU) usimbuye umurango w'Ubumwe Nyafurika (OUA).
Nyuma y'amezi macye, muri Nyakanga habayeho Umuryango NEPAD washyizweho ugamije kurandura ubukene no gutuma Africa yibona mu bukungu bw'Isi kandi byose bishyize imbere imiyoborere myiza.
Yaboneyeho gushima abayobozi bagize uruhare mu ishingwa ry'uyu muryango bo mu bihugu nka Algeria, Egypt, Nigeria, Senegal, na Africa y'Epfo.
Yavuze ko kugeza na n'ubu abakuru b'ibihugu byinshi bya Africa babona inyungu muri NEPAD. Ati 'NEAPD iracyashikamye ku cyerekezo cyayo.'
Yakomeje agira ati 'Indangagaciro za NEPAD ni zimwe mu zagize uruhare mu murongo w'impinduka twagiye tubona mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe kandi zatanze umusaruro mwiza.'
Yavuze ko kuba muri 2018 NEPAD yarabaye ikigega gishinzwe Iterambere ry'Umugabane wa Africa atari impanuka.
Yanavuze ko NEPAD ubu ari na yo iri ku isonga mu gufasha ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo 2063.
Perezida Kagame yaboneyeho guhamagarira ibihugu binyamuryango gukomeza gushyigikira ubufatanye bwa AUDA-NEPAD kuko buri mu buzatuma isoko rusange rya Africa rigera ku ntego zaryo.
UKWEZI.RW